KIGALI: Yozefu yiteye Icyuma mu Ijosi Arapfa nyuma yo kugisogota mugenzi we mu rubavu
Bwana Yozefu bimaze kwemezwa ko yapfuye yiteye icyuma mu ijosi nyuma yo kugerageza kwica mugenzi we amuteye icyuma mu rubavu.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12 Ukwakira mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko wari usanzwe ukora akazi ko gupagasa muri uwo Murenge, yateye icyuma mugenzi mu mbavu mugenzi we witwa ISAIE ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa usibye ko yakomeretse cyane ubu akaba ari kwa Muganga. Bwana Yozefu akimara gutera icyuma mugenzi we, nawe yahise afata icyo cyuma nyine yisogota mu ijosi ahita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimironko Madame UWINKINDI Angelique yabwiye ikinyamakuru umuseke.com dukesha ino nkuru ko kugeza ubu bataramenya icyo abo bagabo bapfuye ariko bakaba bategereje ko uwajyanywe kwa muganga yoroherwa akaba yatanga amakuru yuko byagenze. Madame ANGELIQUE yakomeje avuga ko RIB iri gukurikirana neza iby’icyo kibazo, ndetse asaba abaturage kugira umuco wo koroherana mu gihe hagaragaye amakimbirane umuntu akaba yabishyikiriza inzego zibishinzwe.
Comments are closed.