Gisagara: Imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage yangiza n’ibikorwaremezo

9,910
Kwibuka30

Akarere ka gisagara gatangaza ko imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022, yasambuye amwe mu mashuri yo muri aka karere n’insengero ndetse isenyera n’imiryango 36.

Ni imvura yatangiye kugwa agahana saa Saba z’Amanywa ifite ubukana bwinshi ivanze n’umuyaga n’inkuba.

Ubutumwa Akarere ka Gisagara kanyujije kuri Twitter, bugira buti“Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa mbere yasakambuye amashuri ku ishuri ribanza rya Muyinza n’irya Muduha, isakambura inzu z’abaturage 36 mu mirenge ya Gishubi na Mamba n’insengero ebyiri n’ibindi bintu binyuranye byangiritse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dusabe Denyse yavuze ko bagize ibyago yizeza ubufasha abagizweho ingaruka, asaba ko ingamba zo gukumira ibiza zakomeza gukazwa.

Kwibuka30

Raporo iheruka yerekanye ko mu Karere ka Gisagara, kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Gashyantare 2022, Ibiza byishe abaturage babiri bisenya n’inzu 299.

Byangije n’imyaka y’abaturage ihinze mu mirima ku buso bwa hegitali 439 byica n’amatungo icyenda harimo inka eshanu, ingurube ndetse n’ihene.

Comments are closed.