Tunisia: Abadepite bashobora guhabwa igihano cy’urupfu bazira kwitabira inama itemewe

10,552
Kwibuka30

Abanyamategeko n’abanyapolitikiti batangaje ko Abadepite bo muri Tunisia bakurikiranweho icyaha gishibora guhanishwa igihano cy’urupfu, nyuma y’uko bitabiriye inama y’inteko mu buryo bw’ikoranabuhanga yari yasubitswe mu cyumweru gishize.

Iyi nama yamaganwe na perezida wa Tunisia ayita “kugerageza guhirika ubutegetsi bitageze ku ntego”.

Kwibuka30

Samir Dlou wahoze ari umudepite nawe witabiriye inama, yatangaje ko aba badepite bashinjwa kuba baragerageje guhindura imikorere ya politiki no guteza imvururu.

Uwahoze ahagarariye urugaga rw’abanyamategeko muri Tunisia, Abderazzek el-Kilani, yatangaje ko hashyizweho komite y’igihugu ishinzwe kurengera aba badepite no gukangurira rubanda kumenya ibirego bikomeye bari gushinjwa.

Ku wa gatanu ushize, abadepite benshi, barimo umuyobozi w’ishyaka rya kisilamu Ennahdha, Rached Ghannouchi, bahamagajwe n’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba nyuma yo kwitabira inama kuri interineti.

Muri iyo nama, batoye bemeza gukuraho ingamba zose zashyizweho na perezida Kais Saeid mu mpeshyi ishize, zirmo guhagarika inteko ishingamategeko.

Comments are closed.