Rubavu: Polisi yafashe umwe mu bacuruzi b’ibiyobyabwenge

9,269

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, ku wa mbere tariki ya 04 Mata, yafashe  umwe mu bacuruzaga ibiyobyabwenge wafatiwe mu murenge wa Kanzenze , Akagali ka Nyamirango , Umudugudu wa Mizingo afite umufuka urimo udupfunyika 5,421 tw’urumogi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu, Senior Superintendent (SSP) Aphrodis Gashumba, yavuze ko uwitwa Umuhoza Clementine yafashwe n’ ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati:“Umuhoza ubwo yafatwaga yari afite umufuka urimo urumogi yari avanye mu murenge wa Bugeshi arushyiriye abakiriya bo mu murenge wa Kanzenze afatwa n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo guhabwa amakuru y’aho yari arujyanye.”

SSP Gashumba yavuze ko ibi byose ari umusaruro mwiza uturuka mu bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, aho bagaragaza amazina y’abantu bacuruza ibiyobyabwenge, bakanatumenyesha inzira n’amwe mu mayeri bakoresha ndetse n’aho babika urumogi.

Ati: “ Ubu bufatanye bukomeye bwatumye kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa gatatu hafatwa ba ruharwa mu gucuruza urumogi bagera kuri 13, bakaba barafatanwe ibiro 51, abo 13 bafatiwe mu murenge wa Rugerero ubu bamwe bakaba barimo gukora ibihano bakatiwe n’inkiko, abandi bakaba bagikurikiranwa.”

Yongeyeho ko byagaragaye ko imirenge ya Rugerero, Gisenyi, Bugeshi na  Busasamana ari yo ikoreshwa cyane mu kwambutsa ibiyobyabwenge dore ko ikora ku gihugu cy’abaturanyi cya Kongo.

Yasoje agira inama abaturage batuye mu duce two muri iyo mirenge gutanga amakuru ku bantu bose bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge kugirango bafatwe bafungwe.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere tunyuzwamo ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu, biturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, hakoreshejwe inzira zitemewe, bikanyuzwa akenshi mu kiyaga cya Kivu, akaba ari yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu gufata abantu bose binjiza ibiyobyabwenge.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Comments are closed.