Goma: Hateguwe indi myigaragambyo nyuma y’aho umusirikare waho arashwe na RDF

8,469

Abaturage bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bateguye indi myigaragambyo ikomeye nyuma y’aho umwe mu basirikare ba FARDC arashwe ubwo yageragezaga kwinjira mu Rwanda arasa.

Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira demokrasi ya congo, aravuga ko abaturage bo muri uwo mujyi bariye karungu bakaba bari gutegura indi myigaragambyo ikomeye muri uwo mujyi nyuma y’aho muri iki gitondo umwe mu basirikare ba FARDC arashwe ubwo yari arimo agerageza kwinjira mu Rwanda arasa abaturage.

Umwe mu baturage batuye muri uwo mujyi yavuze ko muri iyo myigaragambyo, insoresore z’abakongomani zongeye kwibasira ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyarwanda ndetse n’imiryango y’abanyarwanda ituye aho ikaba yibasiwe bikomeye.

Uwitwa Kazimir utuye kuri Goma yagize ati:”Amaduka yibasiwe bikomeye, ndetse nzi imiryango igera kuri itatu nayo yibasiwe bikomeye, gusa sinzi niba hari uwahasize ubuzima, ariko uwitwa umunyarwanda hano ntiyorohewe”

Andi makuru afitiwe gihamya aravuga ko Abanyarwanda bake bari bazindukiye muri Congo bahavuye birukanka.

Comments are closed.