Ubufaransa: Batatu bicishijwe icyuma mu mujyi wa Nice.

9,351
Kwibuka30

Polisi y’Ubufaransa yatangaje ko abantu batatu bishwe batewe icyuma mu gitero k’iterabwoba cyabereye kuri Bazirika ya Notre-Dame mu mujyi wa Nice.

Mayor w’umujyi wa Nice Christian Estrosi, yavuze ko buri kintu cyose kigaragaza ko ari “igitero cy’iterabwoba, yongeraho ko ibi ari urwango rushingiye ku bahezanguni bo mu idini ya Isilamu.

Kwibuka30

Ucyekwaho kugaba icyo gitero yahise atabwa muri yombi hashize iminota bibaye, Mayor w’umujyi wa Nice yavuze ko uwo ucyekwa yakomeje gusubiramo ‘Allahu Akbar’ [Imana ni yo nkuru] ubwo yari arimo avurirwa aho byabereye”.

Amakuru avuga ko babiri muri abo bagabweho igitero ari umugore ugeze mu zabukuru n’umugabo wasanzwe yakaswe mu muhogo, mu gihe umugore wari washoboye guhungira ku nzu icuruza ibiribwa n’ibinyobwa byoroheje (café) iri hafi aho, yatewe icyuma inshuro nyinshi biza kumuviramo gupfa.

Umuryango w’abayisilamu mu Bufaransa wamaganye iki gitero cy’i Nice ndetse uvuga ko wifatanyije n’imiryango yabuze abayo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.