Hakuzimana Rachid agiye kuburanishwa n’Urukiko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga

7,350

Hakuzimana Abdul Rachid agiye koherezwa kuburanira mu Rugereko rw’Urukiko Rukuru ruranisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka nyuma y’aho urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha.

Uyu mugabo w’imyaka 54 aregwa icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gukurura amacakubiri muri rubanda n’icyo gukwirakwiza ibihuha.

Ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru kiravuga ko Bwana Hakuzimana kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge mu buryo bw’agateganyo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022, yagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri ibyo byaha.

Ni iburanisha ryatangiye Saa 11:30 mu gihe byari biteganyijwe ko riba Saa Yine. Uwunganira Rachid, Me Matimbano Balton yari yagize impamvu zishingiye ku rundi rubanza yagombaga kijya kuburana , yageze mu cyumba cy’iburanisha 11:30 ariko nyuma y’iminota irindwi iburanisha ryahise ritangira.

Impaka zabaye ndende

Ni urubanza rwantangiranye impaka zishingiye ku myirondoro aho Umucamanza yabanje gusomera Rachid imyirondoro ye, amubaza niba ayemera aho gusubiza abanza kubaza uwamureze kuko nawe akeneye kumenya imyirondoro ye.

Umucamanza yamubwiye ko yarezwe n’Ubushinjacyaha kandi buhagarariwe n’Abashinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Hakuzimana yavuze ko niba abamurega bemera ko ari Abashinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge, bakoze ibyaha birimo gufata icyemezo kibuza iyubahirizwa ry’ itegeko, icyaha cyo kwiha ububasha n’icyaha cy’ibikangisho bigamije guha umurongo uyu n’uyu ikirego.

Umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko imyirondoro ye adakwiye kuyuririraho atanga ikirego.

Umushinjacyaha yibukije Rachid ko Abashinjacyaha bari mu rukiko bahagarariye Sosiyete Nyarwanda bityo batarebwa mu mazina yabo.

Yavuze ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha gifite ibicyuririyeho, ndetse n’inzitizi zagaragajwe byose bikaba byarashyizwe mu ikoranabuhanga. Bityo ngo Rachid ntabwo yari akwiriye kubyuriraho ngo atange ikindi kirego ahubwo hakwiye kubanza gusuzumwa inzitizi zatanzwe.

Umucamanza yahise avuga ko umuburanyi igihe ari imbere y’urukiko aba afite uburenganzira bwo kugaragaza ibimubangamiye.

Hakuzimana yahise ahabwa umwanya ngo agire icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwo kubanza gufata umwanzuro wo kwiga ku nzitizi zagaragajwe mu myanzuro yashyizwe mu ikoranabuhanga.

Yabwiye Umucamanza ko mbere yo kuburana habanza gusomwa imyirondoro y’ababuranyi kandi ubwo iyo myirondoro yasomwaga aribwo hahise habonekamo icyaha.

Ati “Ntabwo turemeranya ku myirondoro y’ababuranyi, kandi ku myirondoro y’ababuranyi havutsemo ibyaha.”

Me Matimbano Balton yavuze ko niba umukiliya we afite ikibazo kijyanye n’imyirondoro y’abarega, izo nzitizi zikwiriye gusuzumwa.

Urukiko rwahise rufata icyemezo kuri ibi birego Hakuzimana Rachid yari azamuye, ruvuga ko nta shingiro bifite bityo ko kuba avuga ko atari inzitizi, byasuzumwa mu gihe urubanza rwaba rwatangiye kuburanishwa mu mizi.

Umucamanza yavuze ko nta cyaha cyakozwe, ndetse ibyaba bigendanye n’icyo ashaka kuzamura ku myirondoro y’abahagarariye Ubushinjacyaha bitakwitiranywa n’icyaha gikorewe mu rukiko.

Hakuzimana yahise asaba iminota itanu yo kuganira n’umwunganira mu mategeko, Umucamanza amubwira ko iyo minota atagomba kuyihabwa.

Urukiko rwanzuye ko azaburanishwa n’Urukiko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga

Hakuzimana yabanje kubwira Umucamanza ko icya mbere avuga ari ku myirondoro ye atar iyo kuko we ari Umunyepolitiki akaba n’umunyamakuru utari uw’umwuga.

Yavuze ko mu myirondoro ye bandika ko atigeze afungwa cyangwa ngo akurikiranwe n’inkiko.

Mu nzitizi Hakuzimana yari yagaragaje harimo iburabubasha ry’urukiko akurikije ibyaha aregwa.

Yavuze ko RIB yagombaga kujya mu itangazamakuru igasaba gukosora cyangwa kugorora kuba yarasimbutse Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura agahita ajya mu rukiko, ni ibintu avuga ko Urukiko rutagombaga kwakira.

Umucamanza yamwibukije ko ibyo ari gusobanura ari impamvu zituma urukiko rutaragombaga kwakira ikirego cy’Ubushinjacyaha aho kuba ari ibijyanye no kutagira ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Hakuzimana yavuze ko Urukiko rutagombaga kwakira ikirego ariko nanone ngo ntabwo rwagombaga kukiburanisha kuko ubwanditsi butagombaga kucyakira.

Me Matimbano Balton yavuze ko mu byaha aregwa harimo icyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi usanga kiri mu bubasha bw’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka.

Yavuze ko ibyaha umukiliya we aregwa birimo icyaha kitari mu bubasha bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bityo aramutse aburaniye imbere yarwo byaba bimwambura uburenganzira ateganyirizwa n’itegeko nshinga.

Ikindi kandi ngo ni ibyaha byakorewe mu itangazamakuru binyuze kuri Rashid TV nka shene yigenga ya Youtube, bityo ari ibyaha nyambukiranyamipaka.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko inzitizi ijyanye n’iburabubasha bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yatanzwe na Hakuzimana Rachid n’umwunganira, atariyo kuko Ubushinjacyaha bwakoze ibiteganywa n’amategeko.

Yavuze kuko Urukiko Rwisumbuye rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha nshinjabyaha bifite igihano kirenze imyaka itanu.

Umushinjacyaha yavuze ko nta kosa ryakozwe kuko urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma niba ikirego bwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha kitari mu bubasha bwarwo rukaba rwashyikiriza ikirego urundi rukiko rubifitiye ububasha.

Umucamanza yifashishije urubanza rwa Idamange aho yari yatanze inzitizi y’iburabubasha, ariko urukiko rukanzura ko rufite ububasha.

Kuri Rachid, Umucamanza yavuze ko ibyaha aregwa n’Ubushinjacyaha byakorewe kuri YouTube bityo, bikaba byarenze imbibi z’u Rwanda.

Umucamanza yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rudafite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwa Hakuzimana Rachid.

Umucamanza yavuze ko uru rubanza rugomba koherezwa mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka.

Hakuzimana Abdul Rachid yari yaratanze ikirego aregera urukiko ngo rutegeke ko arekurwa kuko yafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko hagendewe ku birego by’Ubushinjacyaha bwamuregeye mu rukiko rudafite ububasha.

Ikijyanye no kuba yafungurwa kizasuzumwa n’urukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Umucamanza yapfundikiye iburanisha abwira ababuranyi ko dosiye iroherezwa mu rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka kuko arirwo rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Comments are closed.