Hamenyekanye bimwe mu bikoresho byibwe muri IPRC-Kgl

11,697

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko mu bikoresho byibwe byatumye ishuri rya RP-IPRC Kigali rifungwa ibyumweru bibiri, harimo n’ibyifashishwa mu gutekera abanyeshuri.

Abitangaje nyuma y’uko n’Umuyobozi w’iryo shuiri Eng. Mulindahabi Diogène na bamwe mu bakozi, nabo bafashwe bagafungwa mu gihe iperereza rikomeje, ibyo bikaba byamenyekanye nyuma y’itangazo Minisiteri y’Uburezi yasohoye ku Cyumwe tari 23 Ukwakira 2022, rivuga ko iryo shuri rifunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022, Minisitiri Irere yavuze ko ibikoresho byibwe harimo ibyo abanyeshuri bakoresha biga, ibikoresho bwite bya RP-IPRC Kigali bijyanye n’inyubako, ibikoresho by’inyungu rusange ndetse n’ibyifashishwa mu gutekera abanyeshuri.

Yagize ati “Urabizi ko IPRC zagize uruhare muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri zitanga ibikoresho byo gutekeramo, ubwo rero hari ibikoresho bisa n’ibyo ngibyo bisa nk’ibyabuze.”

Yakomeje avuga abanyeshuri benshi bigaga muri RP-IPRC Kigali amasomo yabo yari arangiye ku buryo benshi barimo gutaha.

Gusa ngo ikibazo ni abanyeshuri bigaga tekiniki muri segonderi kuko bataziga iperereza rigikorwa.

Ikizakorwa ni uko ngo abanyeshuri nibagaruka hazabaho kuganira n’abarezi, ku buryo habaho kongera amasaha yo kwiga cyangwa iminsi.

Ati “Abiga segonderi nibo baduhangayikishije, ariko abanyeshuri nibagaruka tuzaganira n’abarezi turebe ko hakongerwa amasaha yo kwiga cyangwa bakiga muri weekend, cyangwa iminsi micye y’ibiruhuko kugira ngo tugaruze amasaha batakaje, tuzabikora kandi turizera ko bizakunda.”

Avuga ko baganiriye n’abarimo gufasha mu iperereza ndetse ngo banabemerera ko ibyumweru bibiri bihagije ,ariko binarenze nabyo Minisiteri yiteguye kubitangaza.

Naho ku kijyanye n’ibyatangajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku bikoresho bigurwa n’amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro bihenze, yatangaje ko bagiye kunoza imicungire y’ibi bigo.

Avuga ko nibishoboka ibi bigo bishobora kwamburwa uburenganzira bwo kwigurira ibikoresho, ariko nanone hagashyirwa imbaraga mu bugenzuzi kandi bukorewe igihe.

Icyakora nanone ngo ntiharamenyekana agaciro k’ibikoresho byibwe, kakazagaragazwa n’iperereza.

Comments are closed.