Hasobanuwe impamvu yatumye Kenya Airways ihagaritse ingendo zijya i Kinshasa

933

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, Sosiyete y’Abanya-Kenya ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways, yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege zayo zijya i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), guhera tariki ya 30 Mata 2024.

Mu itangazo ryasinyweho na Allan Kilavuka, Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete, yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe bitewe n’abakozi babo bafunzwe n’urwego rw’igisirikare cya RDC rushinzwe ubutasi, DEMIAP.

Yagize ati “Gukomeza gufungwa kw’abakozi bacu kwatumye bidashoboka gukomeza ibikorwa byacu i Kinshasa, birimo serivisi zihabwa abakiliya, gupakira no gukapurura n’uburyo burebana no gucunga umutekano, hamwe n’imikorere myiza. Dusabye ko abakozi bacu bafatwa kimuntu, bakanubahwa mu gihe bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.”

Aba bakozi babiri batawe muri yombi tariki ya 19 Mata 2024, ubwo bakekwagaho kwemera ko imizigo itagira ibyangombwa ijya mu ndege ya Kenya Airways. Iyi sosiyete yasobanuye ko ibyo bashinjwa batigeze babikora, kandi ko babibwiye abasirikare bo muri DEMIAP, banga kubumva.

Iyi sosiyete, ya Kenya Airways ikomeza ivuga ko aba bakozi, badahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’abandi bantu, baba abakozi bayo n’abo muri Ambasade ya Kenya, keretse inshuro imwe tariki ya 23 Mata ngo bemerewe kuvugana iminota mike.

Tariki ya 26 Mata, Kilavuka yari yatangaje ko ubuyobozi bw’iyi sosiyete n’ubwa Kenya burimo gukorana n’ubwa RDC, kugira ngo aba bakozi bafungurwe by’agateganyo. Ntacyo Leta ya RDC iratangaza kuri iyi dosiye.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.