Hatangijwe icyumweru cyo gufatira ifunguro ku ishuri

8,342
Kwibuka30

Kuri uyu wa Mbere Taliki 28 Gashyantare, mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, mu rwego rwo kwizihiza umunsi nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri wizihizwa tariki ya 1 Werurwe buri mwaka.

Insanganyamatsiko y’Umunsi Nyafurika w’ifunguro ku ishuri muri uyu mwaka wa 2022 iragira iti : “Imirire no kuzamura ubushobozi bwa muntu muri Afurika binyuze mu kongera ibishorwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri”.

Ibikorwa byo gutangiza iki cyumweru byatangiriye mu rwunge rw’amashuli rwa Ayabaraya  mu karere ka Kicukiro, bikazasorezwa muri GS Kayonza mu Karere ka Ngororero.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itanga 40% n’ababyeyi bagatanga 60% yo kugaburira abana ku mashuri biri muri gahunda yo gushyigikira uburezi bufite ireme.

Kwibuka30

Naho Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ari imwe muzafasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye.

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, Leta yatanze miliyari 27 Frw azakoreshwa nk’umusanzu wayo mu kunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Leta kandi iri kubaka ibikoni 2 648 bigeze ku rugero rwa 88% na muvelo zo gutekamo zingana na 5.236 byose bizahabwa amashuri atandukanye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM), mu 2021 ryatanze umusanzu wo kugaburira abana 117 000 bo mu bigo 136 mu gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Mu kurushaho gushyigikira iyi gahunda , Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu 2016, watangije umunsi Nyafurika wahariwe kugaburira abana ku mashuri.

Comments are closed.