Hilltop Hotel na Country Club zahaniwe gutanga serivise mbi muri Tour du Rwanda2022

6,095

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rwaciye Hilltop Hotel amande y’ibihumbi 300 Rwf, izira gutanga serivise zitanoze ku bitabiriye isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2022.

Indi yahanwe ni Country Club nayo yaciwe amande y’ibihumbi 300 Rwf .

Mu intangazo RDB yanyujije kuri Twitter, hoteli ya Hilltop na Country Club zahanishijwe gucibwa amande y’ibihumbu 300 Frw ndetse ziranihanangirizwa nyuma yo kugaragara ko zatanze serivise mbi muri Tour du Rwanda.

Itangazo rigira riti ‘‘Nyuma ya raporo kuri serivise nkene zatanzwe na Hoteli Hilltop na Country Club nyuma yo gusozwa kwa Tour du Rwanda, RDB iramenyesha ko zahanishijwe amande y’ibihumbi 300 Frw ndetse ziranihanangirizwa”.

RDB yongeye kwibutsa abafite aho bahuriye n’ubukerarugendo no kwakira abantu ko bakwiye kuzirikana ko gutanga serivise inoze ku babagana ari inshingano zabo.

Mu minsi ishize nabwo RDB  yahannye amawe mu mahoteli yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Comments are closed.