Hitezwe umusaruro uhagije w’urutoki mu karere mu minsi irimbere

16,691

Scientists set to create banana hybrids to raise yields

Ni mu gihe ibihu nka Tanzaniya na Uganda hari habonetse umusaruro ungana 9% wonyine,gusa ibi bikaba byaratewe n’uburwayi bw’urutoki bwateye muri ibi bihugu,abahanga bavugako ubwoko bushya bwahawe abahinzi buhangana n’indwara buzatuma umusaruro uzamuka mu gihe kiri imbere.

Uyu mushinga wahawe imyaka itanu uzazamura umusaruro w’urutoki mu bihugu nka Tanzaniya na Uganda ndetse uru rutoki rwahawe abahinzi ruzwiho guhangana n’indwara yakunze kwibasira urutoki rwo muri aka karere  byanatumye umusaruro ugabanuka,ni gahunda yatangiye mu Kamena .

Uyu mushinga wamaze gutangira ukaba warashowemo arenga miliyoni 13 zamadorali ya Amerika  (US$13.8) ukaba waratewe inkunga n’ikompani y’umuherwe Bill  Gates n’umugore we yiytwa Bill and Melinda Gates Foundation mu kwezi kwa cumi umwaka ushize.

Ibi bihugu byihariye igice cyinini cy’umusaruro w’urutoki muri Afrika kuko 50% by’umusaruro warwo uva muri ibi bihugu bibiri gusa ,akaba arinabyo byateye impungenge abakurikiranira hafi ibyubuhinzi kubwumusaruro muke wabonetse muri ibi bihugu,nkuko International Institute of Tropical Agriculture (IITA) yo muri Nigeriya yabigaragaje,aho inavugako iyu musaruro muke wateye inzara muri ibi bihugu.

Rony Swennen uhagarariye uyu mushinga avugako inyungu zuyu mushinga zizakurikiranwa nabadogiteri batanu n’abandi bafite impamyabushobozi zihambaye basaga umunani kimwe na NARO aricyo kigo gishinzwe ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuhinzi muri Uganda na IITA.

Ibihugu bitandatu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba no hagati birimo  Burundi, DRC, Kenya, Rwanda, Tanzania ndetse na Uganda bitanga umusaruro ungana na Toni miliyoni  20.9 buri mwaka ufite agaciro kangana na miliyari 4.3 zamadorali ya Amerika nuko IITA yabigaragaje.

 

 

 

Comments are closed.