Hon. Evode arasanga Paul Rusesabagina yari akwiye gufatwa nk’icyihebe.

5,578
Agatsiko k'amabandi, imihirimbiri,ibimashini - Amwe mu magambo yatunguye  (...) - Bwiza.com
Honorable Evode arasanga Bwana Paul Rusesabagina yari akwiye gufatwa nk’ibindi byihebe byose, arasanga ahubwo ubutabera bw’u Rwanda bwaramushyiriyemo imiyaga.

Nyuma y’igihe kitari gito Bwana Paul Rusesabagina ari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha by’iterabwoba, guhungabanya umudendezo wa rubanda ndetse n’ibindi byinshi harimo n’impfu z’abahitanywe n’ibitero byagabwe n’umutwe ayobora uzwi nka MRCD, abantu benshi bagiye bavuga byinshi bitandukanye, ndetse n’umuryango mpuzamahanga warahagurutse usaba Leta y’u Rwanda ko yarekura Bwana Paul Rusesabagina ariko igisubizo cyakomeje kimwe kuri Leta y’u Rwanda, ni uko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga butagomba gutegekwa n’urwego urwo arirwo rwose.

Mu kiganiro cyahise kuri Radio y’igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19 Kamena 2021, Bwana Cleophace Barore yari yatumiye Honorable Evode Uwizeyimana, umwe mu basenateri b’u Rwanda, akaba azwi nk’umuhanga mu by’amategeko mpuzamahanga, muri icyo kiganiro basubiraga ku by’urubanza rwiswe “Urubanza rwa Rusesabagina” cyane ko rugeze hafi ku musozo, ndetse n’ibihano ubushinjacyaha busabira ababurana.

Muri icyo kiganiro, Honorable Evode Uwizeyimana yabajijwe uburyo abona ibihano ubushinjacyaha buri gusabira abaregwa, kubwe arasanga ahubwo ubutabera bw’u Rwanda bwaragerageje korohera abaregwa, yagize ati:” Nkurikije ibyaha Rusesabagina yakoze, ahubwo wa mugani w’abasore bashyizemo IMIYAGA kuko ahandi abaterrorists bahigwa DEAD OR ALIVE”

Kubwa Hon. Evode Bwana Rusesabagina yari akwiye guhigwa bukware nk’uko Leta Zunze ubumwe za Amerika zahigaga nka Ben Laden ndetse agafatwa nkabo, agacirwa urubanza nk’urwo (Laden) yaciriwe.

Twibutse ko Paul Rusesabagina atigeze yiregura ku byaha ashinjwa muri uru rubanza aregwamo nk’uw’ingenzi mu bandi bagera kuri 20.

Mu kwezi kwa gatatu, Rusesabagina yikuye mu rubanza ku bushake avuga ko nta butabera yiteze mu Rwanda, yagize ati: “…nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha y’uko ntazongera kwitabira uru rubanza, [ko] urubanza rwanjye nduhagaritse.”

Ubushinjacayaha bwavuze ko “nubwo ataje mu bitero, Rusesabagina araza akaba gatozi mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN hashingiwe ku ruhare rwe nka prezida wa MRCD-FLN, n’umwe mu bateraga inkunga”.

Comments are closed.