RIB yanyomoje amakuru yiriwe avuga ko Ndimbati yaba yafunguwe.

11,103
Kwibuka30
Ndimbati's case takes new twist as RIB submits file to prosecution | The  New Times | Rwanda

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwanyomoje amakuru yari yiriwe avugwa ku mbuga nkoranyambaga ko Ndimbati yafunguwe

Nyuma y’aho bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda byariwe byandika ko uwitwa Ndimbati umaze iminsi afunze yaba yarekuwe, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha yatangaje ko uwo mugabo agifunze kandi ko hari ibimenyetso bigaragaza ko uwo mugabo ibyo aregwa bifite ishingiro.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yagize ati: “Aracyafunze by’agateganyo, iperereza rirakomeje ku cyaha akekwaho cyo gusambanya umwana, kandi hari  ibimenyetso bifatika bituma agumya gukekwaho kuba yarakoze icyaha. Dosiye ye irashyikirizwa  ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.”

Ndimbati yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku wa 10 Werurwe 2022 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ndimbati afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha

Kwibuka30

Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Youtube agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

Uyu mugore yavugaga ko yasambanyijwe na Ndimbati yabanje kumusindisha amuhaye inzoga yitwa Amarula ndetse ko icyo gihe yari atarageza imyaka y’ubukure kuko yari afite 17.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye n’umwe mu muyoboro wa Youtube hano mu Rwanda yagaragaje agahinda yatewe na Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati kubera ku muterarana kurera abo bana kandi yaranamusambanyije akiri muto bityo agasaba ko yahabwa ubutabera.

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Ndimbati havuzwe byinshi birimo no kuba uyu mukobwa uvuga ko babyaranye abana ashobora kuba ari kubeshya imyaka agamije guharabika izina rya Ndimbati.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Ingabire Marie Immaculee nawe aherutse kubigarukaho avuga ko afite amakuru yizewe ko uwo mugore yahinduye imyaka ye nyirizina mu irangamimerere.

Ingabire yanenze uburyo ki uwo mugore yajyanye abana mu itangazamakuru kandi nyamara bagaragara nk’abana batatereranywe nk’uko yabivugaga.

Ndimbati yubatse izina muri Sinema Nyarwanda, by’umwihariko akaba azwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava.

Comments are closed.