Huye: Umwalimu wo mu kigero k’imyaka 30 y’amavuko yimanitse ku mugozi arapfa

25,711

Umusore witwa Aimable wakoraga umwuga w’uburezi mu Karere ka Huye bamusanze mu kagozi yiyahuye

Bwana NIYONSHUTI Aimable wari usanzwe ari umwalimu mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Rusatira bamusanze mu cyumba yimanitse ku mugozi yapfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore bakundaga kwita Gatuzo yamenyekanye ku munsi w’ejo ku wa gatatu taliki ya 22 Nyakanga 2020 atanzwe na maman we, yavuze ko baherukanaga n’uwo muhungu mu ijoro ryo kuwa kabiri ubwo Uwo musore yajyaga kuryama, bwarakeye nyina abona umuhungu we atabyuka, atekereza ko yiryamiye kuko ngo n’ubundi yabyukaga atinze kuko ata kazi afite kimwe n’abandi barimu, uwo mubyeyi yakomeje avuga ko ahagana saa saba nibwo yahishije ajya mu cyumba cye ngo amubwire aze kurya, ngo ahageze yatunguye no kubona umuhungu we yimanitse ku mugozi yashizemo umwuka, nibwo yahise atabaza inzego n’abaturanyi.

Umunyamakuru wacu yashatse kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira ariko atubwira ko bagiye kureba uko byagenze, gusa amakuru indorerwamo.com ifite nuko umubiri w’uwo musore uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya kaminuza i Huye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yatumye uwo musore yiyahura.

Comments are closed.