Derek Chauvin Ushinjwa kwica George Floyd Yarezwe ibyaha byo kudatanga imisoro

8,056
Derek Chauvin n’uwahoze ari umugore we bashinjwa kutamenyekanisha inyungu ivuye mu mirimo itandukanye bakora

Derek Chauvin wahoze ari umupolisi i Minneapolis muri Amerika ushinjwa kwica umunyamerika ukomoka muri Afurika George Floyd yarezwe ibyaha byinshi bo kutishyura imisoro.

Chauvin n’umugore we batakibana bashinjwa kutamenyekanisha imisoro ku nyungu ivuye mu mirimo yabo itandukanye.

Bivugwa ko Leta ya Minnesota bayirimo agera ku 38,000$ (ni arenga miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ubwo yari akiri umupolisi Bwana Chauvin yafotowe yatsikamije ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe cy’iminota igera ku icyenda, ni mbere yuko apfa muri Gicurasi uyu mwaka.

Ibyo byateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse hasabwa ko urwego rwa Polisi ruvugururwa muri Amerika.

Bwana Chauvin yirukanwe ku kazi ka polisi, ubu araregwa ibyaha by’ubwicanyi bwo mu kiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu.

Abandi bapolisi batatu barikumwe nabo barirukanwe banashinjwa gufasha no kureberera ikorwa ry’ubwicanyi.

Urupfu rwa George Floyd rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye

Bwana Chauvin na Kellie Chauvin wahoze ari umugore we, buri umwe ejo kuwa gatatu mu rukiko rw’i Washington yarezwe ibyaha bitandatu byo gufasha no gushishikariza itangwa nabi ry’imisoro cyangwa uburiganya mu kumenyekanisha imisoro.

Baregwa kandi ibyaha bitatu byo gufasha no gushishikariza kudatanga imisoro ya Leta.

Bashinjwa kumenyekanisha inyungu bahuriyeho ku kigero cyo munsi ho amadolari 464,433$ kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2019.

Ibi birimo amafaranga Chauvin yakoreraga mu mirimo yo gucunga umutekano yo ku ruhande itari iya polisi ndetse nibiraka yajyaga akora muri “restaurent’ mu mpera z’icyumweru.

Umushinjacyaha Imran Ali yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko ingano y’imisoro itararishywe ishobora kwiyongera kuko iperereza rigikomeje.

Bwana Chauvin asanzwe ari muri gereza ku birego bijyanye n’urupfu rwa Bwana Floyd, ariko uwahoze ari umugore we batakibana ntabwo afunze.

Uwo mugore wavukiye mu gihugu cya Laos ku mugabane w’ Aziya wigeze no kuba umugore uhiga abandi mu bwiza muri leta ya Minnesota, yagejeje ikirego mu rukiko asaba gatanya nyuma y’urupfu rwa Bwana Floyd.

Mu itangazo yasohoye, umucamanza Pete Orput yavuze ko kutamenyekanisha no kudatanga imisoro ari “ugukura amafaranga mu mifuka y’abaturage ba Minnesota”.

Ati ” waba uri umushinjacyaha cyangwa umupolisi, cyangwa uri umuganga…, ntamuntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.