Huye: Undi mwana w’imyaka 16 yaraye arohamye mu cyuzi cya Kadahokwa arapfa

9,446
Kwibuka30
Huye : Umwana w’imyaka 16 yabaye uwa karindwi upfiriye mu cyuzi cya Kadahokwa

Undi mwana wari ufite imyaka 16 y’amavuko nawe yaraye arohamye mu cyuzi cya Kadahokwa ubwo yari arimo kwidumba na bagenzi be.

Amakuru y’urupfu rw’uno mwana yamenyekanye ku munsi w’ejo ku wa kane taliki ya 20 Kanama atanzwe na bagenzi be bari bajyanye koga muri icyo cyuzi cya Kadahokwa giherereye mu Karere ka Huye.

Umwe mu bari bajyanye nuwo mwana yabwiye umunyamakuru wacu ko bariho baroga undi ararohoma kugeza ubu bakaba batarabasha kumubona, bikaba bikekwa ko nawe yapfuye.

Uyu mwana warohamye bikaba bikekwa ko yapfiriye muri iki cyuzi cya Kadahokwa abaye uwa karindwi uguyemo kuva cyakubakwa mu myaka itanu ishize, gusa hari abavuga ko hari n’abandi barohamamo ntibimenyekane.

Abaturage baturiye icyo cyuzi, bavuze ko nubundi icyo cyuzi kibabangamiye ndetse uyu mwana upfuye ari uwa karindwi upfiriye muri kino cyuzi.

Ku murongo wa terefoni, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Huye, Rwamucyo Prosper yavuze ko iki cyuzi nabo kibahangayikishije uburyo gikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage babo.

Kwibuka30

Gitifu Rwamucyo kandi ashimangira ko ingamba zigamije ubwirinzi no gukumira izi mpanuka ziberamo zigiye gukazwa.

Ati “Umwana waguyemo ejo yari yajyanye na bagenzi be bagiye koga hanyuma we ntabwo yashoboye kuvamo wasanga yaragiye ari umwiga nta wa menya, ubwo bo bagiye kubona babona ntabwo agarutse bahise babimenyesha ababyeyi. Umurambo we kugeza ubu ntabwo uraboneka turacyakomeje gushakisha.”

“Ingamba ni ugukaza uburinzi bwa kiriya cyuzi, birasaba ko inzego zibishinzwe zakongera abarinzi impande zose. Ubutumwa duha abaturage ni ukuganiriza abana babo bakababuza kujya hariya hafi, ababyeyi bashyireho akabo baganirize abana babo bababwire ububi bwo kujya kuri kiriya cyuzi.”

Umuyobozi w’Uruganda rw’Amazi rwa Kadahokwa, Munyamahoro Jonas, yavuze ko iki cyuzi ari kirekire cyane ku buryo bigorana kubona amakuru y’abantu bashobora kurohamamo.

Yagize ati “Iki kiyaga kimaze imyaka itanu gikora kandi gihana imbibi n’imidugudu itandukanye ku buryo usanga hari nk’abana bajya bagira amatsiko yo kujya kukireba cyangwa koga, ariko hari n’abandi bajyamo bagiye kwiyambura ubuzima.”

Yakomeje agira ati “Turakomeza gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage kugira ngo turebe ko hagabanyuka ikibazo cy’impanuka zibera muri iki cyuzi.”

Umurambo wa nyakwigendera ntabwo uraboneka kugeza ubu gusa abaturage, inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’uruganda ari nabwo bushinzwe kureberera iki cyuzi bazindukiye mu gushakisha uyu mwana w’imyaka 16 warohamye mu cyuzi cya Kadahokwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.