Ibaruwa y’urukundo Itangaje: “Tuzarya amacunga abaducunga barye imicanga” abana ndikiranye akabaruwa kuje urukundo!

14,778

Umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali yatunguwe n’imitoma yasanze mukabaruwa k’urukundo umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza yandikishije agashyikiriza umwana w’umuhungu bigana amubwira ko amukunda bikomeye, undi na we akajya kugasomesha.

Kugira ngo uwo mubyeyi amenye iby’ako kabaruwa, ngo yanyuze ku baturanyi asanga abana barimo guseka cyane maze ababajije icyo baseka bamwereka ka kabaruwa bari barimo gusomera mugenzi wabo.

Uwo mubyeyi ati: “Nasanze abana barimo guseka cyane, mbabaza ibyo barimo nuko banyereka akabaruwa uwo mwana yazanye ngo bamusomere kuko we atarabimenya neza…

Umubyeyi akomeza agira ati: “ Nahise ngira amatsiko mbaza uwo mwana uko ako kabaruwa kamugezeho ansubiza ko ari umwana bigana wakamuhaye batashye, ariko ngo yari ataramubwira ko amukunda imbona nkubone…

Ati “Rero numvise bindenze ni ko kubaza uwo mwana niba na we akunda uwo mukobwa, ansubiza ko akibitekerezaho, hahahahaha!”

Kuri ako kabaruwa, imbere handitseho amagambo y’urukundo, inyuma hashushanyijeho udutako turiho n’imitima:

Kubera ko abana bombi bataramenya kwandika no gusoma, umukobwa ngo yasabye mugenzi we wiga mu mwaka wa kane aramwandikira, ubundi na we ashyira akabaruwa umuhungu, uyu na we bimushoboye ajya kugasomesha mu bandi bana bamuruta, ni bwo umubyeyi waduhaye iyi nkuru yahise ahatunguka asanga abana basetse batembagaye.

Muri iki gihe ntibimenyerewe kubona abandikirana amabaruwa nk’aya y’urukundo, gusa akaba yarakunze kwandikwa mu bihe byahise. Kuri ubu uko iterambere ry’ikoranabuhanga rirushaho gusakara, ni na ko uburyo bw’itumanaho bworoha.

Comments are closed.