Ibitaro bya CHUK byasabye ababigana kujya bambara agapfukamunwa

1,025

Abantu bagana ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), basabwe kwambara agapfukamunwa kubera ubwiyongere bw’ibicurane.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK Dr. Mpunga Tharcisse mu itangazo yashyizeho umukono, rivuga ko abakozi, abarwayi, abarwaza n’abagana ibitaro bose ko muri iki gihe hagaragara ubwiyongere bw’indwara y’ibicurane, buri wese asabwa gukomeza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi.

Abantu basabwe kwirinda ubucucike hubahirizwa guhana intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa, abaganga bo basabwe kwambara agapfukamunwa igihe cyose bita ku muntu ufite indwara y’ibicurane.

Ni ngombwa kwambara agapfukamunwa igihe cyose bafite ibimenyetso by’indwara y’ ibicurane, nko gukorora cyangwa kwitsamura.

Ku muuntu wambaye agapfukamunwa, ntagomba kwibagirwa izindi ngamba zo kwirinda indwara y’ibicurane harimo gukaraba intoki ukoresheje isabune n’amazi, meza cyangwa arukolo yagenewe gusukura intoki.

Ni ngombwa kwihutira kwivuza igihe umuntu agaragayeho ibimenyetso by’indwara y’ibicurane.

Agapfukamunwa kahawe cyane agaciro mu mwaka wa 2020 ndetse kanagirwa itegeko, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga, ndetse hajyaho n’inganda zakoraga twishi kugira ngo abantu bose tubagereho, hagamijwe kwirinda gukwirakwiza icyo cyorezo cyahitanye abatari bake.

Nyuma yaho abantu baje kujya bakambara igihe barwaye ibicurane, cyangwa umuntu akakambara ku bushake mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi.

Ubusanzwe abaganga ni bo bakunze kwambara agapfukamunwa mu gihe bavura abarwayi, mu rwego rwo kwirinda indwara bashobora kwandurira kwa muganga, ahanini izikwirakwira binyuze mu mwuka.

Comments are closed.