Ibitaro bya Ruhengeri byisobanuye ku mpinja 19 zapfuye mu kwezi kumwe
Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, byasobanuye ibirebana n’ikibazo cy’imfu z’abana bavuka batagejeje igihe n’abandi bavukana ibibazo cyagaragaye muri ibi bitaro, buvuga ko byaterwaga n’aho abana bavuka bakurikiranirwa hari hibasiwe n’uburwayi buterwa na mikorobe.
Iki kibazo giherutse kugaragara mu itangazamakuru aho bamwe mu bagana ibi bitaro bavugaga ko kibateye impungenge kandi ko gituruka kuri serivisi itanoze.
Mu itangazo ryatanzwe n’ibi bitaro, hagaragaramo ko imfu z’abana ziyongereye ku buryo budasanzwe muri Werurwe 2021. Mu byumweru bine bigize uko kwezi hapfuye abana 19.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko nyuma yo kubona icyo kibazo bwakoze ibizamini bya laboratwari byimbitse kugira ngo harebwe ikibitera, kuko hakekwaga ko aho abana bavuka batagejeje igihe bakurikiranirwa haba haribasiwe na mikorobe zidakorwaho n’imiti isanzwe ikoreshwa mu kurwanya andi moko ya mikorobe.
Bukomeza buvuga ko ibizamini byagaragaje ko koko hibasiwe na mikorobe ebyiri zidakangwa n’iyo miti, bisaba gukoresha undi wihariye witwa “Vancomycin”.
Nkuko bigaragara mu itangazo kandi, nyuma yo kubona umuzi w’ikibazo hakozwe ibikorwa bitandukanye byo kugikemura birimo kuvura abana bari batangiye kugaragaza uburwayi hakoreshejwe uriya muti, kwimura abana bakurikiranwaga n’abaganga bari aho hagaragaye ikibazo no gukora ibikorwa by’isukura bidasanzwe hakoreshejwe umuti uhangana n’ayo moko ya mikorobe.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri buvuga ko icyo kibazo ubu cyakemutse n’icyumbya cyari cyagaragayemo kiriya kibazo ubu cyongeye gukoreshwa.
Ubu buyobozi bwihanganishije imiryango y’abitabye Imana, bunavuga ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba ikibazo cyaraturutse ku burangare bukabije bw’abakora mu ishami ryita ku bana bavuka batagejeje igihe, bityo ko uwo byagaragara ko yabigizemo uruhare yabiryozwa.
Comments are closed.