Me Buhuru Pierre uburanira Munyenyenzi ntiyishimiye umwanzuro w’urukiko

6,175
Kwibuka30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Béatrice Munyenyezi afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho mbere y’uko atangira kuburana mu mizi. Umwunganizi we, Me Buhuru Pierre Célestin yatangaje ko batunguwe n’uyu mwanzuro w’urukiko. (Photo: Igihe.com)

Munyenyezi yunganirwa n’abanyamategeko babiri aribo Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Célestin. Bamusabiraga ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ngo bimwe mu byaha ashinjwa, yabyireguyeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Me Buhuru Pierre Célestin yabwiye IGIHE ko batunguwe n’uburyo icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe.

Ati “Abantu bagiye muri Amerika bagiye gushinja, nta kindi kintu bari bagiye kuvuga ni Jenoside yakorewe Abatutsi, ni byo bari bagiye kuvuga, kuvuga ngo ntabwo yaciriwe urubanza kandi abatangabuhamya baravuye mu Rwanda, bari bamuzi, icyo kintu cyadutunguye kuko bagisimbutse ntibakivuze.”

Me Buhuru yasobanuye ko kuba hari abatangabuhamya bagiye muri Amerika bakavuga ku birego by’uko Munyenyezi yatangaga Abatutsi kuri za bariyeri kugira ngo bicwe, ko yatangaga abakobwa b’abatutsikazi kugira ngo basambanywe n’ibindi byonyine “bigaragaza ko habaye urubanza”.

Me Buhuru yavuze ko mu 2012, ubushinjacyaha bwo muri Amerika bwakoze iperereza mu Rwanda ahitwa ku Mukoni n’i Tumba, bufata n’abatangabuhamya burabatwara.

Yanavuze ko hari amakuru atari yo yatanzwe n’abatangabuhamya, ko Munyenyezi yigaga muri Kaminuza mu gihe ngo yavuye mu Rwanda atarangije n’ayisumbuye.

Kwibuka30

Ati “Ongeraho abandi b’ejo bundi ubushinjacyaha bwagiye kubaza nyuma y’itariki 16 Mata 2021, nabo bashimangiye ko yari umunyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda.”

Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari Umubikira Munyenyezi ubwe yicishije imbunda nto nyuma yo kumuha Interahamwe ngo zimusambanye.

Bwagaragaje kandi amazina y’abantu batandukanye yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n’abo yagiye ategeka Interahamwe ngo zibice.

Bwavuze ko hari bariyeri Munyenyezi yashinze ku Mukoni ari kumwe n’izindi Nterahamwe bafatanyaga kugenda bagenzura ibyangombwa by’abayinyuragaho bose.

Hagarutswe kandi ku ijambo Munyenyezi yavugiye mu nama yabereye ku Irango avuga ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi uwo mwanzi ari “Umututsi” ndetse ngo abwira abayitabiriye ko bagomba kuba bazi ko ntawe ukubura umwanda awerekeza mu nzu.

Mu Rukiko havuzwe bariyeri nyinshi zashyizwe muri Butare, ari nazo Munyenyezi yajyaga gufataho ababaga bashyizwe ku ruhande bivugwa ko ari Abatutsi noneho akabajyana bakajya kwicwa. Ikindi kandi umutangabuhamya yavuze ngo ni uko yabonaga Munyenyezi agemuriye ibyo kurya Interahamwe zabaga ziriwe kuri izo bariyeri.

Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica nk’icyaha cya Jenoside; icyo gucura umugambi wo gukora Jenoside; icyo gutegura Jenoside; icyo gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside; icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside; icyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokumuntu hamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambaya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.