Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri byaraye bisimbuje Dr Sabin ku buyobozi bwa RBC

9,579
Kwibuka30
Cabinet meeting replaces Dr Sabin, former RBC boss - Bwiza.com

Prof Claude Mambo Muvunyi ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) nk’uko byatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya mbere y’uyu mwaka wa 2022, yateranye ku wa Gatatu taliki ya 26 Mutarama.

Prof Muvunyi ahawe izi nshingano nshya asimbuye Dr Nsanzimana Sabin wahagaritswe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe taliki 7 Ukuboza 2021.

Iryo tangazo ryavugaga ko Dr. Nsanzimana yahagaritswe kubera “ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho” bikiri mu iperereza rikorwa n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha.

Prof Muvunyi wamusimbuye ni impuguke mu by’ubuvuzi, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kwibuka30

Yatangaje ubushakashatsi ku ndwara zitandukanye harimo indwara ya Hepatite, Kanseri y’ibere n’izindi. Yagiye akora ubushakashatsi bwatangajwe mu binyamakuru by’ubuzima na siyansi bitandukanye birimo n’ubwo yakoze ku miti itandukanye ikoreshwa mu Rwanda.

Prof Muvunyi wari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha Ubumenyi mu bya Laboratwari z’ubuvuzi, kuri ubu yahawe kungirizwa na Bigirimana Noëlla wari uhagarariye ubushakashatsi n’udushya muri RBC.

Ni mu gihe Dr. Isabelle Mukagatare yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe serivisi (Head of Biomedical Services Department).

Mu zindi nzego, Philippe Habinshuti yagizweUmunyamabanga Uhorahomuri Minisiteri y’Imicungire ylbiza n’Ibikorwa by’Ubutabazi Benjamin Sesonga agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu.

Dr. Charles Karangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, mu giheDivine Uwineza yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kugaburira abana ku mashuri muri Minisiteri y’Uburezi.

Jean Claude Kagaba yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Ibaruramari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, na ho Therèse Uwimana agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kubika amakuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda.

Comments are closed.