COVID-19: Amasaha yo kuba abantu bageze mu rugo yashyizwe saa sita z’ijoro

6,808

Amabwiriza mashya y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama, yongereye igihe abantu bagoba kuba bageze mu rugo aho cyakuwe kuri saa Yine (22:00 PM) kigashyirwa saa sita z’ijoro(00:00 AM).

Muri aya mabwiriza mashya, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Tanu(23:00 PM).

Abafana bongeye kwemererwa kujya kuri Stade, no mu bindi bibuga by’imikino ariko amabwiriza azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

Hakomorewe kandi n’ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri abategura ibitaramo bazajya basaba uruhushya muri RDB.

ITANGAZO RYOSE

Comments are closed.