Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri byemeje ko Ingendo hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu no hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe
Mu rwego rwo kwirinda COVID-19, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu munsi tariki ya 04 Mutarama 2021, yahagaritse ingendo hagati y’uturere n’izihuza uturere n’Umujyi wa Kigali.
Ingamba nshya zafashwe mu kwirinda COVID-19 zirimo ko Resitora, amaduka n’amasoko bizajya bifunga 18:00. Ingendo hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali zirabujijwe. Gyms, Ubukwe mu nsengero, kwiyakira n’inama birabujijwe.
Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere rigira riti:
Ku wa Mbere, tariki ya 4 Mutarama 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Minisitiri w’Intebe.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020.
2. Nyuma yo kubona ko imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 ikomeje kwiyongera, aho icya kabiri cy’abamaze guhitanwa na cyo bapfuye mu gihe cy’ukwezi kumwe kwa 12, Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zikurikira mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko COVID-19 ikwirakwira mu Gihugu hose. Abantu barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura kandi bagakora ingendo gusa mu gihe bikenewe.
Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.
Ingamba zikurikira zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa guhera ku wa Kabiri, tariki ya 5 Mutarama 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.
a) Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).
b) Ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 pm).
c) Ingendo hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu no hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.
d) Ba mukerarugendo b’imbere mu Gihugu n’abavuye hanze bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by’ubukerarugendo.
e) Ibikorwa by’Inzego za Leta n’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.
f) Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama (meetings and conferences) birabujijwe.
g) Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije C OVID-19 .
h) Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.
i) Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ayo masezerano yemerera FIFA kugira ikicaro mu Rwanda.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira: • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda n’i Roma mu Butaliyani, ku wa 10 Ukuboza 2020.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano hamwe n’inguzanyo yo gushyigikira gahunda y’iterambere ry’umukozi n’iterambere rusange, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 17 Ukuboza 2020.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi y’Ishoramari, yerekeranye n’inguzanyo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda no muri Luxembourg ku wa 23 Ukuboza 2020.
5. Inama y’Abaminisitiri yashyize Amb. Monique Mukaruliza ku mwanya wa Strategic Advisor muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Bikorewe i Kigali, ku wa 4 Mutarama 2021.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente
Comments are closed.