Igihugu cya Cuba cyatangije icyumweru cyo kunamira prezida NKURUNZIZA Uherutse kwitaba Imana

7,387

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abarundi, igihugu cya Cuba cyatangije iminsi yo kunamira prezida NKURUNZIZA Uherutse kwitaba Imana Hamanurwa amabendera mu gihugu cyose

Iminsi ibaye itanu uwari prezida w’igihugu cy’Uburundi yitabye Imana mu buryo butunguranye, ibihugu byinshi na za guverinoma zihanganishije Uburundi, Abarundi n’umuryango wa Nyakwigendera.

Igihugu cya Cuba cyo mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro n’igihugu cy’u Burundi, cyategetse ko imbere mu gihugu ndetse n’ahandi hose icyo gihugu gifite za ambassade amabendera yacyo yururutswa akagezwa hagati, ibyo bikubahirizwa kugeza igihe Prezida NKURUNZIZA azashyingurwa mu cyubahiro kimugomba.

Nta mubano wIhari ye uzwi bino bihugu byari bifitanye, ariko kino ni ikimenyetso gikunze gukorwa n’ibihugu by’inshuti

Comments are closed.