Abandi basirikare ba RDF bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abaturage.

8,513
Kwibuka30

Abandi basirikare babiri ba RDF Bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abaturage bo mu Murenge wa Nyamata

Ministeri y’Ingabo z’igihugu mu Rwanda yatangaje ko hari abandi basirikare bayo babiri bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abaturage bashinzwe kureberera umutekano wabo. Ministeri yavuze ko ibyo bikorwa byakorwamo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata, mu kagari ka Nyamata.

Kwibuka30

Ministeri yatangaje ko abo basirikare bafashe guhera kuri italiki ya 10 Kamena 2020, yongera yizeza abaturage ko RDF itazigera yihanganira uwo ariwe wese uzahungabanya umutekano wabo, yongera yibutsa abasirikare ko umusirikare wese uzagaragaraho ibikorwa bigayitse no kubangamira umutekano wa rubanda atazihanganirwa.

Mu kwezi kwa kane abandi basirikare bagera kuri batanu barezi ibyaha byo kwiba, gukubita no guhohotera abaturage mu murenge wa Remera ho mu mujyi wa Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published.