Igikomangoma Märtha Louise cyaretse iby’ibwami ngo ajye gukorana na fiancé w’umupfumu

6,085

Igikomangoma cya Norway Märtha Louise yivanyeho icyubahiro n’inshingano z’ibwami kugira ngo yibande ku bushabitsi mu buvuzi akorana na fiancé we, uvuga ko ari ‘umupfumu’.

Louise azagumana izina rye ry’ibwami, ariko inshingano ze azishyize ku ruhande kugira ngo “ace umurongo uboneka neza w’itandukaniro” hagati y’ibye bwite n’iby’ibwami. 

Fiancé we, Durek Verrett, ateza imbere imigirire y’ubuvuzi idashingiye kuri siyanse, harimo no kuvuga ko cancer ari amahitamo. 

Itangazo ry’ubwami bwa Norvège rivuga ko Umwami Harald V yategetse ko Princess Märtha Louise agumana izina rye ry’ibwami.   

Umwami Harald V asobanura umukunzi w’umukobwa we ko ari “umusore mwiza kandi ushimishije kuba hamwe nawe”. 

Uyu mwami yabwiye abanyamakuru muri icyo gihugu ati: “Arasetsa cyane, no muri iki gihe gikomeye twasetse cyane. Ndumva twebwe nawe twarumvikanye ibi ibyo ari byo maze tukemeranya kutumvikana.” 

Princess Märtha Louise mu itangazo yavuze ko azi neza “akamaro k’ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi”, ariko ko yemera ko ubundi buvuzi bushobora “kuba inyongera yafasha ubuvuzi busanzwe.”  

Märtha Louise w’imyaka 51 yagiye atavugwaho rumwe kenshi muri Norvège kubera kujya mu buvuzi n’imyemerere idasanzwe, harimo gushinga ishuri rifasha abantu “kuvugana n’abamarayika babo”.  

Mu 2002, yashakanye n’umwanditsi n’umunyabugeni w’iwabo Ari Behn babyarana abakobwa batatu. Batandukanye mu 2017 – naho Behn wavugaga ko arwaye ‘depression’ – yapfuye kuri Noheli ya 2019 yiyahuye. 

Muri Kamena(6) uyu mwaka nibwo Princess Märtha Louise yatangaje ko azashakana n’uriya munyamerika Durek Verrett. Yari yatangaje urukundo rwabo mu 2019 kuri Instagram, ibyateye kumunenga bikomeye. 

Mu butumwa yatanze yagize ati: “Abo bifuza kunenga; Nimusigeho. Ntabwo ari mwe mumpitiramo. ‘Umupfumu’ Durek ni umugabo nkunda kubana nawe kandi unyuzuza.” 

Ibi ntibyabujije benshi muri Norway kunenga iyi ‘couple’, kuko bamwe babona uriya mugabo nk’umutekamutwe n’umuntu ugendera ku bintu bidafite ishingiro. 

Erna Solberg wahoze ari Minisitiri w’intebe w’iki gihugu avuga ko ibitekerezo bya Durek “bidasanzwe” kandi “bidashingiye ku bifatika”, ndetse ko ashyira imbere intekerezo z’ibinyoma. 

Durek, umwirabura wo muri Amerika, avuga ko ari “umupfumu w’ikiragano cya gatandatu”, avuga ko yazutse mu bapfuye kandi ko yabwiye Amerika iby’ibitero bya 9/11 imyaka ibiri mbere y’uko biba. 

Avuga ko kunengwa bimukorerwa ari ukubera irondaruhu, kandi ko atigeze “ahura n’irondaruhu” nk’iryo yabonye muri Norway.   

Durek yigereranya n’abantu nka Albert Einstein na Thomas Edison avuga ko bose ari “abahanga bakomeye” ariko “batumvwa”.

(Src:BBC)

Comments are closed.