KOBE BRYANT wabaye igihangange muri Basketball yaraye apfiriye mu mpanuka y’indege

13,440

Kobe Bryant wamenyekanye cyane mu mukino wa Basketball yaraye apfiriye mu mpanuka y’indege ya Kajugujugu ari kumwe n’umukobwa we Giana

Ahagana saa yine n’iminota mike z’ijoro ku masaha ya Kigali nibwo inkuru mbi y’urupfu rw’igihangange mu mukino wa Basketball yatashye mu mitima mu bakunzi b’uwo mukino, ni amakuru yanyuze ku binyamakuru byinshi bitandukanye ari ibya hano mu Rwanda n’ibindi mpuzamahanga. Amakuru dukesha ikinyamakuru BBC kivuga Bwana KOBE BRYANT yazize impanuka yabaye kuri iki cyumweru taliki ya 27 Mutarama 2020 ahagana saa yine za mugitondo I Los Angeles ari kumwe n’abantu bagera ku icyenda mu ndege ye bwite (private jet) ubwo yerekezaga mu myitizo y’umukobwa we Gianna w’imyaka 13.

Umukobwa we GIANNA nawe yapfiriye muri ino mpanuka.

Bwana Kobe BRYANT wari ufite myaka 41 y’amavuko gusa yaguye mu mpanuka yabereye ahitwa Calabas muri California iminota 30 gusa ihagurutse, abashinzwe ikirere bavuze ko batari bamenya impamvu yateye iyo mpanuka, ariko bakavuga ko yaba yatewe n’ikirere cyari cyaramutse kibuditse mu gitondo cyo kuri icyo cyumweru, hari amakuru avuga ko mbere y’uko umupilote ahagurutsa indege, yabanje gusohoka inshuro zigera kuri eshatu areba ko ikirere cyamukundira guhaguruka.

Bryant KOBE yatangiye gukina umukino wa Basketball nk’uwabigize umwuga ku myaka 17 gusa ni umwe mu nakinnyi nanditse amateka mu mukino wa Basketball muri NBA atwarana ibikombe 5 byose n’ikipe ye ya LA LAKERS akaba ari nayo kipe yonyine yakinnyemo muri carriere ye yose.

Nyuma y’iminota 30 gusa ihagurutse, Iyi ndege yahise ikora impanuka igwa ahantu hadatuwe, ihita irashya ntihagira urokoka

Nyuma yo kumva ino nkuru ibabaje, ikipe yahoze akinamo yatangaje ko ibabajwe cyane n’urwo rupfu rwa Bryant, ndetse NBA ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri USA yasabye ko amakipe yagombaga gukina ku cyumweu gufata iminota itanu yo kuzirikana Bryant mbere yo gutangira umukino.

Bamwe muu bihangange ku isi bagize icyo bavuga.

Shaquile O’Neal wakinanye na Kobe Bryant hagati ya 1996-2004, yagize ati:”…sinabona icyo mvuga muvandimwe wange, gusa ndagukunda kandi nzagukumbura cyane, wari intwari kandi ugiye nk’intwari…” Michael Jordan nawe wabaye icyamsmare mu mukino wa Basketball, yahize ati:”…twavuganaga kenshi, yari umwana mwiza wageze ku gasongero k’inzozi ze, nzakumbura ibiganiro twajyaga tugirana, ruhukira mu mahoro mwana muto…” Donald TRUMP prezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwa KOBE Bryant Barack OBAMA yagize ati:”…Imana ikwakire, upfuye ukiri muto, wakoze ubuzima bwawe, wari ugiye gutangira icyiciro cya kabiri cy’ubuzima bwawe

Nu benshi bagiye bagira icyo bavuga hirya no hino. KOBE BRYANT apfuye afite imyaka 41 gusa, asize umugore witwa Vanessa n’abana batatu aribo Bianka Bryant, Capi Bryant, na Natalia Diamante umaze amezi 7 gusa.

Kobe yari umukinnyi udasanzwe

Umukobwa we Gianna nawe yapfanye na Se

Comments are closed.