Ikifuzo cya Trump cyo kwigizayo amatora cyatewe utwatsi

7,387
Les premiers bureaux de vote ouvrent aux Etats-Unis pour des ...

Abayobozi muri Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, batangaje ko amatora ya Perezida azaba kuwa 3 Ugushyingo 2020 nk’uko byateguwe, nyuma y’uko Perezida Donald Trump, yifuje ko yigizwa inyuma.

Mu cyumweru gishize Perezida Trump yavuze ko gutora hifashishijwe iposita byateza uburiganya n’imibare itari yo y’ibyava mu matora. Yatanze igitekerezo cy’uko amatora yakwigizwa inyuma kugeza igihe yakorwa neza, mu buryo bwizewe kandi burimo umutekano.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri White House, Mark Meadows, ku cyumweru tariki 2 Kanama yagize ati “Tuzakora amatora kuwa 3 Ugushyingo kandi Perezida azayatsinda”.

Ijambo rya Meadows ryashimangiwe n’umujyanama wa Trump mu byo kwiyamamaza, Jason Miller, wabwiye Fox News ko ‘amatora azaba kuwa 3 Ugushyingo kandi Trump arabishyigikiye’.

Ubwo Trump yagaragazaga icyifuzo cyo gukereza amatora, abakuru bo mu ishyaka ry’aba-Républicains aturukamo baracyamaganye.

Trump nta bubasha afite bwo gusubika amatora, kandi ukuyatinza uko ari ko kose kwabanza kwemezwa n’inteko ya Amerika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashaka koroshya kurushaho uburyo bwo gutora hifashishijwe iposita kubera ko hari impungenge ku buzima zitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Jour de vote crucial aux États-Unis | Le Devoir

(Source:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.