Ikipe ya Tanzaniya izakina n’URwanda ibura inkingi 2 zambwamba (Reba ibyaranze imikino yatambutse mu mibare)

20,365
Kwibuka30

Mu gihe ikipe y’Urwanda Amavubi yamaze guhamagarwa mu rwego rwo kwitegura umukino wa gishuti uzayihuza na Tanazaniya ku wa mbere,Tanzaniya yo nubwo nayo yamaze kugera mu Rwanda ikiciro cyambere cy’abakinnyi bazakina n’Amavubi badafite abakinnyi 2 bakomeye.

Abo ni Fei Toto na Kevin Yondani babuze ibyango ariko ku ruhande rwa Yondani yari yaragize n’ikibazo cyakagomba mbari,Etienne Ndayiragije umutoza wagateganyo w’ikipe ya Tanzaniya avugako yizeye abakinnyi be kobakora ibishoboka byose bagatsinda.

Aganira na Mwanaspoti yagize ati”Imyiteguro yacu yagenze neza ,dufite ikizere cyo kuzabona umusaruro mwiza ,nasabye abafana kuzaza ari benshi bakadushyigikira.”

Kwibuka30

Muri 2017 ubwo ya makipe aheruka guhura muri 2017 Amavubi yatsinze Tanzaniya ibitego 2-1 mu mikino ya CECAFA.

Mu nshur0 10 aya makiepe yahuye kuva muri 2010 Amavubi yatsinze 3,banganya 2,Tanzaniya itsinda 5.

Dore abakinnyi 27 Mashami Vincent yahamagaye:


Abanyezamu (3): Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Omar (APR FC).
Abakina inyuma (12): Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC), Bishira Latif (AS Kigali), Manzi Thierry (APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports) na Rugwiro Herve (Rayon Sports).
Abakina hagati (7): Kalisa Rachid (AS Kigali), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Amran Nshimiyimana (Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports) na Manishimwe Djabel (APR FC).
Abataha izamu (8): Iyabivuze Osée Police FC), Byiringiro Lague (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Mico Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC), Mashingirwa Kibengo Jimmy (Bugesera FC), Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania) na Jacques Tuyisenge (Petro Atletico de Luanda, Angola).

Intebe ya tekinike:
1.Mashami Vincent (Umutoza mukuru)
2.Habimana Sosthene (Umutoza wungirije)
3.Seninga Innocent (Umutoza wungirije)
4.Higiro Thomas (Umutoza w’abanyezamu)
5.Niyintunze Jean Paul (Umutoza wongera ingufu)
6.Nuhu Assouman (Umuganga)
7.Rutamu Patrick (Umuganga)
8.Rutayisire Jackson (Ushinzwe ibikorwa by’ikipe)
9.Baziki Pierre (Ushinzwe ibikoresho)
10.Munyaneza Jacques Rujugiro (Ushinzwe ibikoresho)

Leave A Reply

Your email address will not be published.