Ese Sadio Mane imvune yagize izatuma adakina umukino Liverpool izacakiranamo na Manchester United muriyi Weekend?

16,304
Kwibuka30

Sadio Mane yaje gutera ubwoba abafana ba Liverpool ubwo bakinaga umukino wa gishuti na Brazil aho yaje kugaragara asa nuwagize akabazo kimvune.

Kwibuka30

Muri uyu mukino baje kunganyamo na Brazil  1-1 uyu musore wanaje gutsinda igitego cyo kunganya kuri penariti yaje gukorwaho na myugariro Dani Alves bitera ubwoba abafana ba Liverpool cyane yuko uyu musore bamukeneye mu mikino ya shampiyona.

Ikinyamakuru Express kivugako bitari bikomeye cyaneko ku cyumweru ubwo ikipe ya Liverpool izaba ihura na Manchester United ku cyumweru gitaha  azaba ameze neza.

Uyu musore aramutse akomerejwe niyi mvune byaba bishyira Liverpool mu byago kuko na Mohamed Salah aracyashidikanywaho kubera imvune yagiriye ku mukino bakinnye na Liceister City.

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.