Imibare w’abahitanywe n’imvura yaraye iguye ikomeje kwiyongera.

9,340

Imibare y’abatakarije ubuzima mu mvura yaraye iguye mu Burengerazuba no mujyaruguru y’URwanda ikomeje kuzamuka

Imvura nyinshi yaraye iguye mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Ntara y’Uburengerazuba mu ijoro ryakeye, yangije ibikorwaremezo byinshi itwara n’ubu Zima bw’abantu benshi mu Turere twa Gakenke, Nyabihu na Musanze, kugeza ubu amakuru dufite ni uko abagera kuri 45 aribo bamaze kuhasiga ubuzima.

Bwana NZAMWITA DEOGRATIAS umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yabwiye umunyamakuru wa BBC ko imvura nyinshi irimo umuyaga n’inkuba nyinshi yatangiye kugwa ahagana saa tatu z’ijoro ihita saa cyenda z’iryo joro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane taliki ya 7 Gicurasi, yavuze ko imvura nyinshi yaguye maze imanura inkangu nayo igwa ku nzu y’umuturage, andi mazi menshi nayo yayobye umugezi ajya mu ngo zimwe z’abantu mu duce twa Rusasa na Nemba maze abagera ku icyenda bahasiga ubuzima.

Umugezi wayobye amazi ajya mu ngo z’abaturage.

Madame Antoinette MUKANDAYISENGA umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, yabwiye itangazamakuru ko ko abagera ku icumi bapfuye nyuma yuko inzu ibagwaho, imvura nyinshi yashenye imihanda n’ibikorwa remezo mu mirenge ya Rurembo na Shyira.

Kugeza ubu imibare itangwa na ministeri y’ibiza, ni uko abagera kuri 45 aribo bimaze kumenyekana ki bahitanywe n’iyo mvura, mu gihe imwe mu mihanda itari nyabagendwa nyuma yo kugubwaho n’inkangu ubu hakaba hari kwitabaza ibimashini mu gukura ibitaka mu muhanda.

Comments are closed.