Imihindagurikire y’ikirere Yatumye Umusaruro w’Icyayi Wagabanutseho 3%

13,212

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umusaruro woherezwa hanze NAEB cyatangaje ko umusaruro w’igihingwa cy’icyayi wagabanutseho 3 ku ijana.

Icyayi mu Rwanda ni kimwe mu bihingwa byinjiza amafranga menshi, ariko kuri ubu siko biri kubera ko umusaruro muri kino gihembwe kuko wagabanutseho 3 ku ijana kose. Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bikunzwe cyane mu ruhando mpuzamahanga kuko ikilo kimwe cy’icyayi cya Kitabi cy’ubwoko bwa mbere bwitwa BP1 kiri kugura amadolari  6.5$ ku isoko rya Mombasa.

Ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare NISR ibiribwa muma Rwanda byazamutseho 5%, ibiribwa bikoreshwa mu ngo bizamukaho 4%, mu gihe ikawa yazamutseho 21% ariko umusaruro w’icyayi wo ukaba waragabanutse ku kigero cya 3%.

NKURUNZIZA ISSA wo muri NAEB yavuze ko ibyo byatewe n’imvura yaguye nabi mu gihemvww gishize, yagize ati:”…twagize imvura nkeya ugereranije n’umwaka wa 2018, imvura yagabanutseho 26%, byatumye umusaruro ugabanukaho 44%…”  NAEB yakomeje ihumuriza ko icyo kibazo kitazagira ingaruka cyane ku mafranga yinjira mu gihugu kuko hari ingamba zikomeye zafashwe. Muri izo ngamba zafashwe, harimo kongera ubuso buhingwamo icyayi, gukangurira no kwigisha abahinzi uburyo icyayi cyahingwa neza, ndetse no korohereza abahinzi b’icyayi kubona ifumbire.

Kuri ubu, mu Rwanda, igohingwa cy’icyayi gihingwa ku buso bwa Hegitari 27,112 hagati y’ukwezi kwa 7/2018 n’ukwa 7/2019 umusaruro w’icyayi wanganye na Toni 30,500 zinjije amafranga agera kuri miliyoni 83,500$, ariko NAEB ikaba yarihaye intego ko mu mwaka w’i 2024 izagera kuri Toni 65.

Comments are closed.