Imodoka zakoze zigurishwa muri Afrika zangiza ibidukikije mu buryo bukomeye

8,645

Raporo y’ishami rya ONU rishinzwe ibidukikije (UNEP) igaragaza ko Miliyoni nyinshi z’imodoka zihumanya ikirere bikabije ziva mu bihugu bikize ziri “kujugunywa” mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Iyi raporo ivuga ko Hagati ya 2015 na 2018, imodoka zigera kuri miliyoni 14 zishaje kandi zangiritse zavuye mu Burayi, Ubuyapani na Amerika, aho Enye muri eshanu zagurishijwe mu bihugu bikennye, hejuru ya 1/2 cyazo zagiye muri Africa.

Bimwe mu bibazo bigaraga kuri izi modoka birimo guteza impanuka, no guhumanya ikirere bikabije birimo no gutera ihindagurika ry’ikirere.

Iyi raporo isaba abinjiza n’abohereza imodoka gushyiraho ibipimo fatizo bikomeye mu kurwanya iyoherezwa ry’imodoka nk’izo.

Isesengura rya kabiri ryakozwe n’ikigo cyo gupima ubwikorezi n’ibidukikije cyo mu Buholandi, bwerekana ko imodoka nyinshi ziva ku byambu byo mu Buholandi zijya muri Africa ziba zarashaje kandi zigira uruhare mu kwangiza umwuka wa Africa.

Abanditse iyi raporo bavuga ko izi modoka ari “umwanda kandi wica”, ndetse ko izi modoka ziri mu mpamvu y’ubwiyongere bw’impanuka mu muhanda mu bihugu byinshi bikennye muri Africa na Aziya.

Izi modoka kandi zisohora imyuka irimo ibinyabutabire byinshi bya nitrogen oxide, bitera ihumana ry’umwuka n’ikirere mu mijyi myinshi.

Jane Akumu wo muri UNEP yakoze iyi raport, avuga ko Mu 2017 imodoka zinywa diesel zazanywe muri Uganda zabaga zimaze nibura imyaka 20.

Ibi ngo ni nako bimeze muri Zimbabwe, ndetse ibihugu bisaga 30 muri Africa ntibifite igihe ntarengwa cy’imodoka zemerewe kwinjira mu gihugu, ngo Imodoka iyo ari yo yose n’igihe cyose yakorewe yakwinjira.

Muri aka karere, ibihugu bihuriye mu muryango wa EAC byari byaremeranyije ko bizageza mu 2019 byemera gusa imodoka zitarengeje imyaka umunani zikozwe ndetse bikayigabanya ikagera kuri itanu mu 2021, gusa Ibi ntibiragerwaho.

Kuva mu 2016, ibihugu bigize umuryango wa EAC, birimo n’u Rwanda, byashyizeho umusoro ugera kuri 80% ku modoka zirengeje imyaka 10 zikozwe kugira ngo zemererwe kwinjira mu gihugu.

Comments are closed.