Impuguke mu buvuzi zagiriye inama abakize covid-19 kwitwararika no kutirara.

4,953
Rwanda – Covid: 'Turi mu gihe tutigeze tugeramo' – ushinzwe ubuvuzi - BBC  News Gahuza

Impuguke mu buvuzi, zakangurira abarwaye icyorezo cya COVID19 bakagikira ko bagomba kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa na muganga, kuko hari ibisigisigi by’indwara iki cyorezo kibasigira mu myanya y’ubuhumekero .

Mbarushimana Joseph, umuturage wo mu murenge wa Kimironko avuga ko yarwaye COVID19 araremba ajyanwa mu bitaro.

Kubera kuremba abaganga bamushyize ku mashini zimwongerera umwuka, nyuma y’ibyumweru bitatu yaje gupimwa abaganga bamubwira ko nta Virusi za COVID 19 agifite arataha.

Nyuma yo gukira iki cyorezo cya musigiye ibisigisigi by’Indwara byamwangije ibihaha, bituma asubira kwa munganga ahamara amezi 3 yitabwaho.

Ati ‘‘Narwaye covid19 mu gihe cy’ibyumweru 3 kandi yaje kunsigira ingaruka z’ibihaha kuko byarangiritse,  bituma mbura umwuka mu gihe cy’amezi 2 banyongerara undi nyuma yayo mezi 2 nibwo nagaruye ubwenge.’’

Mu bitaro bya Kigali bya Kaminuza CHUK harwariye abandi baturage bakize iki cyorezo cya COVID19, ariko nyuma kikabasigamo ibisigisigi by’indwara nabyo bikabangiza mu bihaha.

Kubera umwuka muke  bahumeka, ntibashobora kuvuga bambaye agapfukamunwa ndetse bamwe bongeye no gusubira ku mashini zibongerera umwuka.

Umwe muri bo yagize ati ‘‘Ingaruka byangizeho ni ikibazo cy’ibihaha  kuko maze guca mu cyuma inshuro nka 3, gusa ibitaro byaradufashije cyane kuko buri gihe bahora bajya kudupima ngo barebe uko bihagaze ariko cyane cyane ibihaha no guhumeka nabi.’’

Umuganga w’indwara zo mu mubiri mu bitaro bya Kigali CHUK, Dr Leopold Bitunga unakurikirana aba baturage barimo kwivuza indwara basigiwe na COVID19, avuga ko uwarwaye icyorezo cya COVID19 agashyirwa ku mwuka igihe kirekire hari ibisigisi by’indwara z’ubuhumekero asigarana, bityo akaba akwiye kwitwararika no gukurikiza Inama z’abaganga ndetse bamwe bagatunga mu ngo z’abo  n’utu tumashini duto bifashisha mu gihe bahuye n’ikibazo cyo kubura umwuka.

Ati ‘‘Mu barwayi barimo kugaragara hari abagiye ku mashini nyuma yo kuzivaho bikagorana bikabasaba ko baguma kumwuka igihe kirekire, kubera ko ibihaha bitagifite ubushobozi bwo gukora nk’uko byakoraga mbere ubwo rero barimo gutaha ababasha kubona imashini zabafasha guhumeka, birashoboka ko bayigumaho igihe cyabo cyo kubaho, abandi tugenda tubakoresha imyitozo y’ubuhumekero dufatanyije na serivise na kenestherapie ndetse n’imiti yacu dukoresha  kugira ngo ibihaha byongere guhumeka.’’

Dr Nkeshimana Mineras umuganga akaba ari no mu itsinda ry’abakurikirana abarwayi b’icyorezo cya COVID19, agira Inama abarwaye iki cyorezo bakagikira ko igihe cyose bumvise bafite ibibazo mu buhumekero, guhita bagana kwa muganga bakabafasha kuko hari n’abakurizamo uburwayi bwa burundu abandi bakitaba Imana mu gihe batakurikiranwe.

Ati ‘‘Icya mbere ni ugukomeza ukikurikirana ukagenza gake kuko iyo ugikira ntuhita ujya mu mirimo yose, tubasaba gukora imyitozo ifasha ibihaha kwisana, hari ukuryama wubitse inda, hari uguhuha mu gipurizo kugira ngo urebe ko wagarura volume y’ibihaha, kugera buhoro buhoro no kujya ahari umwuka uhagije, kwirinda ibintu byose bitumuka, itabi, n’umukungugu kugira ngo batongera kugira icyo bangiza ku bihaha byabo.’’

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku itariki 27 Nyakanga igaragaza ko mu minsi 7 abanduye iki cyorezo cya COVID19  basaga 7800, mu gihe abasezerewe mu bitaro muri iyo minsi 7 nabo basaga 100.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kimaze guhitana abasaga 770.

Leave A Reply

Your email address will not be published.