Imyaka 25 irashize AERG ifasha abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi

4,955

Imyaka 25 irashize hashinzwe Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG), umuryango umwe rukumbi wahetse ukaba ugiheka urubyiruko rw’u Rwanda rwavuyemo abagabo n’abagore bifitiye icyizere n’ubuzima bakekaga ko bambuwe n’amateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka 27 ishize.

Mu gihe uyu muryango wizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, amashyi n’impundu bikomeje gutangwa n’abawurerewemo ukabakuza none bakaba ari ingirakamaro ku muryango mugari.

Kuri benshi si Umuryango gusa ahubwo wabereye benshi ababyeyi, kuko ari ho baboneye urukundo ntagereranywa, bahavoma ubuhanga n’ubundi bushobozi bari bakeneye mu gukomeza ubuzima bifitiye icyizere.

Ku mbuga nkoranyambaga amashyi n’impundu birahabwa 12 bawutangije, abanyamuryango ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye batanze umusanzu ntagereranywa mu kubaka imbere heza h’urubyiruko rwari ruhasonzeye.

Uwitwa Omar Ndizeye yagize ati: “Ku mfubyi/abanyamuryango bongeye guseka nyuma yo kubona ba papa na ba mama, ku batubanjirije bose, kuri mwese mwafashije urubyiruko rwarokotse Jenoside cyane cyane mu mashuri yisumbuye na kaminuza, Isabukuru nziza.”

Potien Bizimungu ati: “Isabukuru nziza muryango wacu. Ku giti cyanjye ubuzima ntibwari kuba uko bumeze uku iyo AERG itabaho. twigishijwe kurera no kurerwa, kubaha, gukunda no gukundwa, gutetesha no guteteshwa ndetse no gukora. Uyu muryango watubereye byose.”

Muneza Emmanuel, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Igihugu, yagize ati: “Amateka yadutegekaga kurerana, ugafata inshingano zo kurera abo mungana, nta yandi mahitamo twari dufite. Ubuto bwacu bwabaye igitambo cyo kurera bagenzi bacu. Abari bato ubu barakuze. Mu buzima nta kujenjeka”.

Uwimana Basile, Umunyamakuru akaba n’impuguke mu itumanaho, na we ati: “Abamperuka mu buto bwanjye bakunze kumbaza ibibazo nk’ibi : Waje kuvuga ute? Wabaye umunyamakuru gute kandi warahoraga ucecetse? Wamenye ute kuvugira mu ruhame? Dore umuryango wanyomoye, ukantoza kandi ukangurira ubumuntu n’ubwema. Yubile nziza AERG!”

Umuyobozi w’Abarokotse Jenoside Barangije Amashuri Makuru na Kaminuza (GAERG) Gatari Egide, na we yagize ati: “Isabukuru nziza y’imyaka 25 kuri AERG, abakuru n’abato umusanzu wanyu mu kurerera u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye umusingi wo kongera kubaho neza kuri benshi.”

Uyu munsi AERG yizihiza Isabukuru y’imyaka 25 yongeye gushima by’umwihariko 12 bawutangirije mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), abanyamuryango ndetse n’abafatanyabikorwa bacu batandukanye kubw’umusanzu ukomeye udufasha gukomeza kubaka imbere heza.

Umuryango AERG washinzwe mu mwaka wa 1996, kuri ubu ukaba ukorera mu mashuri makuru na kaminuza 44 ndetse n’amashuri yisumbuye 475 mu bice bitandukanye by’Igihugu, ahabarizwa abanyamuryango 43,398.

Inshingano nyamukuru ya AERG ni uguhuza no guhagararira abanyeshuri bose barokotse (abo ababyeyi n’abavandimwe bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi) bari kwiga mu mashuri makuru cyangwa kwiga mu yisumbuye.

Mu ntangiriro, AERG yashinzwe nk’uburyo bwo gushyigikira imfubyi za Jenoside ziga mu mashuri yisumbuye no mu mashuri makuru na kaminuza.

Icyakora, uruhare rwayo ubu rwaragutse kugira ngo rutareba gusa gahunda yo gushyigikirana binyuze mu buryo bw’imiryango no mu bikorwa bibagarurira umunezero, ahubwo ukarushaho kuba amarembo y’ubuvugizi ku byo abarokotse Jenosde bakeneye no kubashyigikira mu burezi no gukemurirana ibibazo by’ubukungu hagamijwe kubafasha kubaka ubuzima butanga umusaruro.

Kuri ubu AERG yiyemeje gutanga inkunga y’amafaranga, ubufasha mu kugarura icyizere cyo kubaho, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kureba ko abanyeshuri batsinze ihungabana, basezerera kutagira aho baba ndetse n’ibibazo by’amafaranga.

Comments are closed.