Ngororero: Ubuyobozi bw’Akarere bwirukanye burundu abarimu umunani

4,357
Kwibuka30
Ngororero: Ba Gitifu 2 n'undi mukozi w'Umurenge barakekwaho kunyereza  umutungo - Kigali Today

Abarimu umunani birukanwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ntibavuga rumwe n’Akarere ku mpamvu birukanwe, kuko bakandikiye bakamenyesha impamvu batitabiriye akazi, ntikabasubize.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeza ko bwabirukanye burundu mu kazi bubaziza ko bataye akazi uhereye muri Gicurasi uyu mwaka.

Bamwe muri aba barimu birukanwe bavuga ko Akarere kabarenganyije, kuko bamwe muri bo bari barwaye kandi babasha kwandikira ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge, amabaruwa yabo ntiyasubizwa.

Umwe mu birukanwe avuga yari arwaye kandi yandikiye akarere agenera kopi Umurenge ariko ntiyasubizwa.

Ati “Njyewe nari ndwaye, nandikiye akarere mpa Kopi Umurenge ariko sinasubizwa, ikindi kuva ku itariki ya 1 Gicurasi nandikiwe ibaruwa impagarika mu kazi by’agateganyo, ngerageza gutanga ibisobanuro ko nari ndwaye nk’uko inyandiko za muganga zibigaragaza, byose byarirengagijwe.”

Kwibuka30

Aba barimu bose icyo bahurizaho ni uko bifuza ko akarengane bagiriwe kasuzumanwa ubushishozi bakarenganurwa, bagasubizwa mu kazi nk’uko bagasabye bagakeneye, kandi bakabasha guhemberwa amezi bahagaritswe by’agateganyo mu buryo budafututse.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko aba barimu birukanwe kubera kutubahiriza inshingano kandi ko amategeko yakurikijwe.

Ati “Abarimu birukanwe barabanje bandikirwa amabaruwa basabwa ibisobanuro by’impamvu bataye akazi, bamwe muri bo ntibasubiza, abandi bagiye mu bindi, kandi icyo tutifuza ni ukubona umukozi uhembwa atakoze. Amategeko yarakurikijwe nk’uko abiteganya ko umukozi wataye akazi mu gihe kingana gityo nta mpamvu yirukanwa burundu.”

Akomeza avuga ko abarimu birukanwe nta makosa yandi bakoze mu kazi, ahubwo ari abarimu babuze mu kazi, kuko kuva amashuri yasubukurwa batigeze bababona mu kazi.

Ndayambaje akomeza avuga kuri ubu bagiye kwegera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) kikabafasha gushyiramo abandi barimu babasimbura kugira ngo abana ntibabure ubigisha.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.