Leta yakomoreye abafuzaga kubatizwa ishyiraho andi mabwiriza agenga umubatizo

5,203
Kwibuka30
Umwana wa Cobra nyiri Cadillac yashimishijwe n'uko se yabatirijwe muri  Yorodani nk'uko Yesu yabatijwe - Kigali Today

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’insengero muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID-19, aho umubatizo wo mu mazi menshi wakomorewe ariko ukajya ukorwa gusa n’abagaragaje icyangombwa ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72.

Muri ayo mabwiriza kandi harimo ko abana bose bemerewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru, mu gihe amabwiriza yabanje yemereraga gusa abana barengeje imyaka 6 y’amavuko.

Ni amabwiriza yafashwe hashingiwe ku byemezo by’lnama y’ Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021, (umwanzuro wa 2 werekeye ibikorwa by’insengero zahawe uburenganzira bwo gukora) ndetse no ku byemezo by’nama yakozwe n’inzego bireba.

Insengero z’amadini n’amatorero byemewe mu Rwanda kandi zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa zizakomeza gukora zakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.

Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije.

Hagati y’iteraniro n’irindi hakwiye kujyamo umwanya uhagije (isaha) kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa.

Kwibuka30

Imihango yose y’idini iremewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi amasengesho akorwa mu minsi yose igenwa n’idini cyangwa itorero.

Ariko ku mubatizo wo mu mazi menshi, ubatiza n’abamufasha kimwe n’ubatizwa bagomba kuba bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’umubatizo.

Gahunda y’ibikorwa by’insengero igomba kubahiriza amasaha yemewe y’ingendo nk’uko yashyizweho n ‘Inama y’ Abaminisitiri.

Uburenganzira bwo gufungura insengero buzakomeza gutangwa n’ubuyobozi bw’Akarere nyuma y’uko igenzura rikorwa n’itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC) ryemeje ko insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

Aya mabwiriza asimbuye amabwiriza yo kuwa 02 Mata 2021. Aya mabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Inzego z’lbanze, iz’umutekano n’inzego z’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC) zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Andi mabwiriza insengero zemerewe gukora zari zisanzwe zikurikiza agomba gukomeza kubahirizwa ndetse n’abaturage barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda COVID-19 nta kudohoka.

Comments are closed.