Inkuru y’akababro: Umuhanzi BURAVAN wakunzwe na benshi yitabye Imana

10,156

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Buravan, yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Buhindi ari na ho yatabarukiye.

Iyi nkuru y’incamugongo yaba ku muryango w’uyu muhanzi, inshuti ze n’abafana be ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, yamenyekanye mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’abashinzwe gukurikirana inyungu za nyakwigendera, muri iri joro, rivuga ko bababajwe no gutangaza itabaruka ry’uyu muhanzi “witabye imana muri iri joro mu Buhindi aho yari ari kwivuriza indwara ya Cancer yo mu nda [Pancreatic cancer]”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Yvan Buravan yaranzwe no kubanira neza buri wese ndetse ibihangano bye bigafasha benshi gukunda Igihugu n’umuco nyarwanda.

Rigakomeza rigira riti “Itabaruka rye ni igihombo ku muryango n’inshuti ze ndetse no ku ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.”

Iyi nkuru yashenguye benshi bagiye babigaragariza mu butumwa bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambaga zo kwifuriza nyakwigendera Yvan Buravan kuruhukira mu mahoro.

Umuziki nyarwanda ubuze umuntu w’ingenzi kuko nyakwigendera Yvan Buravan ari umwe mu bahanzi nyarwanda b’abahanga bafite inganzo yihariye ndetse akaba yari akiri na muto.

Comments are closed.