Steven Mutabazi, umwe mu bahanga u Rwanda rwari rufite mu ikoranabuhanga yitabye Imana

5,182
Kwibuka30

Mutabazi Steven wari mu bahanga u Rwanda rwari rufite mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse akaba ari nawe wakurikiranye igitekerezo cy’umushinga wa Kigali Innovation City mu ntangiriro, yitabye Imana.

Mutabazi kuri ubu yari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’ibigo birimo Equity Bank Rwanda ndetse ni yo yatangaje inkuru y’itabaruka rye kuri uyu wa 16 Werurwe 2022.

Mu butumwa iyi banki yanyujije kuri Twitter yagize iti “Mu izina ry’umurgango wa Equity Group, twihanganishije umuryango n’inshuti za nyakwigendera Steven Mutabazi. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Uyu mugabo yari rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kuko niwe watangije ibigo bibiri by’ikoranabuhanga mu bihugu birimo Australia.

Yize ibijyanye na Engineering muri Kaminuza ya Monash iri mu zikomeye muri Malaysia.

Mutabazi kandi yayoboye Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya HP mu bihugu 12.
Yabaye mu myanya y’ubuyobozi bwo hejuru mu kigo gikomeye cy’itumanaho muri Australia cya Telstra Corporation Limited, aho yagize uruhare mu mpinduka z’iki kigo cyari gishaka kwigarurira isoko rinini muri icyo gihugu.

Ku bw’umuhate n’umutima wo gukunda igihugu cye, Mutabazi yaje guhamagarwa ngo aze gutanga umusanzu wo kubaka urwamubyaye.

Kwibuka30

Mu 2012 yahawe inshingano mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, aho yakozemo imyaka itandatu ashinzwe guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga.

Mu mpinduka zikomeye yazanye mu ruhando rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, harimo ishyirwaho ry’Ikigo gisakaza umuyoboro wa 4G mu Rwanda, KT Rwanda Networks, cyatanzwe n’Ikigo cy’Abanye-Korea ya KT Corporation.

Mutabazi ari mu bakurikiranye igitekerezo cy’Umushinga mugari wa Kigali Innovation City (KIC), ugamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga, guhanga ibishya no kwagura impano z’urubyiruko muri Afurika.

KIC ni umushinga mugari uzaba uhurije hamwe ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga, ubumenyi no guhanga ibishya. Uyu mushinga uzakorerwa hafi y’agace kahariwe inganda mu Karere ka Gasabo.
Ugizwe n’inyubako zizacumbikira Kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi, ukazubakwa ku buso bwa hegitari 61.

Kugeza ubu hari bimwe mu bice bizaba bigize uyu mushinga byatangiye kuzura birimo African Leadership University na Carnegie Mellon University Africa.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE mu 2017, yasobanuraga ko muri uyu mushinga wa Kigali Innovation City “Icyo Dukeneye ni ukugira ibikorwa biduha abahanga bakomeye muri Afurika kurusha ibindi bihugu byose ku mugabane. Mu bijyanye na Engineering, imibare, ubumenyi (science) n’ibijyanye no guhanga umurimo.”

Mutabazi atabarutse yari afite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu bijyanye na ‘Engineering Science’. Yari afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Mutabazi yabaye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo birimo Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA), Equity Bank, KT Rwanda Networks Ltd n’ibindi.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.