Inyoni y’umununi yarwanye n’inzoka ya metero 3 rubura gica ubwo yashakaga gutabara amagi yayo.

25,799

Aya mashusho yashyizwe hanze n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe amashamba mu Buhinde akaba yaragaragaje inyoni y’umununi irwana n’ikiyoka kinini ishaka gutabara amagi yayo.

Susanta Nanda yavuzeko aya mashusho yafashwe muri 2009 muri Peru akaba yarafashwe na mukerarugendo ukomoka mu gihugu cya Israel afashwe n’umukerarugendo witwa Assaf Admon nkuko Metro ibivuga ubwo aya mashusho yashyirwaga kuri YouTube yarebwe n’abasaga miliyoni 8 bose.

Ubwo uyu muyobozi yongeraga gushyira aya mashusho ku cyumweru kuri Twitter yongeyeho amagambo agira ati”Ntakintu cyanesha urukundo rw’umubyeyi ku mwana we.”

Comments are closed.