Abashinwa noneho bahisemo kuzajya basuhuzanya bakoresheje ibirenge kubera ubwoba bwa Coronavirus.

11,516
Kwibuka30

Mu gace ka Wuhan ahiganje icyorezo cya Coronavirus bahisemo kuzajya basuhuzanya bakoresheje ibirenge aho gukoresha ibiganza.

Kwibuka30

Amashusho y’abagabo basuhuzanyaga mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Bushinwa yiriwe atambagira ku mbuga nkoranyambaga,aha aba bagabo bakaba basuhuzanyaga bakoresheje ibirenge aho gukoresha ikiganza cyangwa guhoberana nk’uko bisanzwe mu muco wabo.

Iyi nsuhuzanyo yahawe akazina ka “wuhan Shake” ibi bikaba bije nyuma yaho minisiteri y’ubuzima yihanangirije abantu ku bijyanye no gusuhuzanya bakoresheje ibiganza.

Usibye kandi hariya mu Bufaransa naho ibyo gusomana babibuzanyije kimwe no mu bihugu by’abarabu basuhuzanyaga bahuje amazuru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.