Iran: Abaturage batunguwe no kumva uwishe umugore we amuciye umutwe akatirwa gufungwa imyaka umunani

5,533
Kwibuka30

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Iran yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we amuciye umutwe, ahanishwa gufungwa amezi umunani mu gihe urukiko rwagombaga kumuhanisha igihano cyo kwicwa.

Uwo mugabo witwa Sajjad Heydari, yahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica umugore amuciye umutwe ariko kandi mbere ko yica uwo mugore we witwa Mona Heydari bivugwa ko yamuhohoteraga ku buryo yamwishe amaze igihe gito avuye mu gihugu cya Turkey aho yari yahungiye ihohoterwa yakorerwaga n’uwo mugabo.

Abantu benshi mu gihugu cya Iran bari bategereje ko urukiko ko ruhanisha igihano cyo kwicwa nk’uko itegeko ribiteganya ariko batugurwa n’uko ahanishijwe igifungo cy’imyaka 8 gusa.

Kwibuka30

Sajjad Heydari muri Gashyantare 2022, ni bwo yishe umugore yashatse akiri muto kuko yari afite imyaka 12 y’amavuko akaba yaraburaga umwaka umwe kugira ngo agire imyaka abakobwa bemererwaho gushyingirwa. Sajjad na Mona babyaranye umwana ubu ufite imyaka 14.

Ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Mona bwatumye abaturage bo muri Iran bagaragaza uburakari bavuga ko ubutegetsi bukwiye kuvugurura amategeko yo kurengera abagore bahohoterwa ndetse imyaka y’ubukure yemerera abantu gushaka ikazamurwa ikava ku myaka 13.

Massud Setayeshi, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutabera kuwa gatatu Tariki 18 Mutarama 2022 ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru yasobanuye ko impamvu Sajjad atahanishijwe igihano cyo kwicwa avuga ko byatewe n’uko ababyeyi ba Mona ari bo basabye ko umukwe wabo aticwa.

Avuga ko yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’igice ku cyaha cyo kwica umugore we ndetse ku cyaha cyo kumukubita yahanishijwe amezi umunani. Mu gihugu cya Iran uwishe umuntu nawe akatirwa igihano cyo kwicwa ariko igihe umuryango w’uwo yishe umusabiye imbabazi urukiko rumuhanisha igihano cyoroheje.

(Src: BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.