Ishyaka Green Party risaba ko umusoro ku bukonde bw’ubutaka ukurwaho.
Bwana Frank HABINEZA umuyobozi w’ishyaka rya Rwanda democratic Green Party arasanga Leta y’u Rwanda ikwiye gukuriraho Abanyarwanda umusoro ku butaka.
Ubwo inteko ishingamategeko y’u Rwanda yari iteranye ngo yige ku mushinga wo kuvugurura umusoro ku butaka, umusoro wakomeje kuvugisha benshi mu baturage bakomeje kuvuga ko igiciro cy’ubukode bw’ubutaka kiri hejuru ndetse kiremereye.
Mu gihe inteko yahaga ijambo, intumwa ya Rubanda mu nteko ishingamategeko Dr Frank HABINEZA, akaba ari na prezida w’ishyaka rya politiki ritavuga rumwe na Leta rizwi nka Green Party, we yavuze ko asasnga ahubwo uwo musoro usibye kuwugabanya ahubwo Leta ikwiye kuwukuraho burundu. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twiter yagize ati:”
Twibutse ko Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yaraye yemeje ko imyaka y’ubukode bw’ubutaka ku muturage igabanywa.
“Ibyifuzo byacu nukwo abanyarwanda bagira ibyangombwa by’ubutaka bya burundu, badakodesha ubutaka. Naho abanyamahanga bo bagatizwa ubutaka, ntibabone icyangombwa cy’ubukode”
Mu nama y’umushyikirano iherutse kuba, Prezida KAGAME Paul yakiriye ikibazo cy’umuturage wavuze ko uwo musoro ari munini ndetse ko bimaze kugaragara ko waremereye abaturage, Prezida yavuze ko bigiye kwigwaho.
Comments are closed.