Israel: havumbuwe agapfukamunwa gafite ubushobozi bwo kwica Covid-19

10,060
Kwibuka30

Iyi ndwara y’icyorezo cya covid 19 imaze kwandurwa n’abantu basaga miliyoni 8.3 ku isi yose mugihe cy’amezi agera kuri 6 gusa. Ni mu gihe muri bo ibihumbi 400 bamaze guhitanwa nayo, Naho abasaga miliyoni 4.3 bakaba barayikize neza bakanasubizwa mungo zabo.

Ibihugu byibasiwe cyane n’iyi ndwara y’icyorezo harimo Leta zunze ubumwe z’Amerika na Brazil.

Muri Israel, havumbuwe agapfukamunwa kica iyi virusi.

Kwibuka30

Abashakashatsi muri Israel bemeje iby’aya makuru nyuma y’uko bari bamaze iminsi bakora ubuvumbuzi ku gapfukamunwa gashobora kongera gukoreshwa, ndetse kakaba kakwica Covid-19 hifashishijwe ingufu zituruka ku bushyuhe bwa sharijeri ya telefone

Prof. Yair Ein-Eli wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi muri kaminuza ya Technoin muri Haifa, avuga ko kugira ngo aka gapfukamunwa gashyirwemo umuriro bifata igihe kingana n’iminota 30, gusa ngo ntabwo umuntu aba yemerewe kwambara aka gapfukamunwa mugihe gacometse kumuriro.

Kugeza ubu, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS), rivuga ko nta muti n’urukingo birabonerwa iyi ndwara.

Inkuru yakozwe na RUGAMBA Thierry

Leave A Reply

Your email address will not be published.