Israel Mbonyi yanditse andi mateka, Album ye “MBWIRA” yegukanye igihembo muri Maranatha Awards East Africa

10,019
Kwibuka30

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye, ubuyobozi bwa Maranatha Awards bwatangaje abatsindiye ibihembo muri uyu mwaka wa 2020. Kuri urwo rutonde, harabonekamo Israel Mbonyi binyuze kuri Album ye ‘Mbwira’ yatoranyijwe nk’iy’umwaka mu Karere ka Afrika y’iburasirazuba.

Nyuma yo kumenya aya makuru, ISRAEL MBONYI, yagaragaje ko yashimishijwe cyane n’iki gihembo aho yagize ati: Mbwira yatoranyijwe nka Album ya Gospel Nziza y’umwaka wa 2020 Muri Eastern Africa, mwakoze cyane Maranatha Awards.”

Uyu muhanzi niwe munyarwanda wenyine ugaragara ku rutonde rw’abegukanye ibi bihembo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Kwibuka30

Iyo babara Afurika y’Iburasirazuba muri Maranatha Awards baba bavuga ibihugu nka Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi, Tanzania, Ethiopie, Eritrea, Somalia na Sudani y’Epfo.

Iyi album ‘Mbwira’ ya Israel Mbonyi iriho indirimbo nka Mbwira nyine yanayitiriye, Karame, Intashyo, Number one, Yankuyeho urubanza, Indahiro, Sinzibagirwa,Hari ubuzima na Nzi ibyo nibwira.

Byari byitezwe ko mu mpera za 2020 ari bwo Israel Mbonyi yiteguraga gukora igitaramo cyo kumurika iyi album ku mugaragaro, ariko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibi birori.

Hari amakuru mashya avuga ko uyu muhanzi ashobora kumurika iyi album ye nshya yifashishije ikoranabuhanga.

Mbwira by Israel Mbonyi: Listen on Audiomack
Leave A Reply

Your email address will not be published.