USA: Biden yatangaje ikintu gikomeye Donald Trump ashobora kurisha kigatuma yegukana intsinzi.

9,213
Kwibuka30
Joseph R. Biden Jr., the Democratic presidential nominee, campaigning this month in Las Vegas.

Umukandida uhagarariye Ishyaka ry’Aba- démocrate mu matora ya Leta Zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko Perezida Donald Trump uhagarariye ishyaka ry’Aba- républicain ashobora kuzongera gutsinda amatora yo muri uyu mwaka bitewe n’amashyengo agira.

Trump ni umuntu ukunze kurangwa n’amashyengo mu bintu byinshi cyane cyane mu bihe byo kwiyamamaza.

Aya mashyengo akunze no kuyagaragariza ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter.

Kuri iki Cyumweru ubwo ikinyamakuru CBS cyabazaga Joe Biden niba abona Trump ashobora gutsinda amatora, Biden yasubije ko amashyengo ya Trump ari yo ntwaro afite yamufasha gutsinda amatora nubwo ngo na we yifitiye icyizere kubw’ibitekerezo bye.

Yagize ati “Ndi umwe mu bahanganye, ntegereje ifirimbi ya nyuma, gusa ndabona bizaba amahirwe kuruta uko byaba amahiganwa akomeye. Aho bigeze ubu bimeze neza, ariko urabizi amashyengo ya Trump sinayatesha agaciro.”

Biden yavuze ko Trump arimo gutesha agaciro amatora azanamo imikino n’amashyengo kandi ngo imbaraga arimo kubishyiramo zigamije gutuma abaturage bafata gutora nk’igikorwa kidafite agaciro ku buryo bashobora no kutazabikora, kandi ngo ibyo ni kimwe mu bifatwa nko kubatera ubwoba.

Kwibuka30

Ikindi Biden agaragaza nk’imbogamizi ni ukuba Trump amaze igihe akemanga uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga avuga ko afite impungenge ku buryo abantu batora no ku buryo ayo majwi abarwa.

Gusa Biden we yavuze ko nubwo bimeze bityo, kugeza ubu yishimira umubare munini w’abamaze gutora muri Leta zitandukanye.

Ibi Biden yabivuze mu gihe imibare y’abamaze gutora ku rwego rw’igihugu igaragaza ko ari we uri imbere mu matora ndetse ngo no muri leta nyinshi Biden ni we uri imbere.

Biden ariko yagaragaje ko yifitiye icyizere cyo gutsinda kuko ngo yibona nk’umuntu ufite ibitekerezo byiza.

Ati “Ndizera ko hari abantu bagiye kuntora kubera uwo ndi we. Ariko ndanatekereza ko itandukaniro riri hagati yanjye na Trump rishingiye ku ndangagaciro zacu no ku buryo tubonamo isi.”

Biden yagarutse ku gitekerezo cyo kugabanya imisoro ku bantu bose binjiza amadorali ari munsi ya 400000 ariko abinjiza ari hejuru y’ayo bo akabongerera imisoro.

Ibi Trump yarabirwanyije ariko Biden we avuga ko nta mpungenge yagira zo kuzamura imisoro ku baherwe kuko biri no mu nzira yo guhangana n’ingaruka za Coronavirus no gusigasira ubukungu bw’abafite amikoro make.

Who is Joe Biden? Bio, age, family, and key positions - Business Insider
Leave A Reply

Your email address will not be published.