Nyanza: Ubuyobozi bw’Akarere buramagana amakuru yavugaga ko habonetse umurwayi wa Covid-19

8,739
RPF

Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere amakuru yakomeje gucicikana hirya no hino avuga ko mu Karere Nyanza habonetse umurwayi wa Covid-19 kandi ko hari uduce tumwe na tumwe tutari nyabagendwa, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Kamena 2020, ubuyobozi bw’ako Karere kanyomoje iby’ayo makuru ndetse buyita ibihuha bidafite aho bishingiye, busaba abaturage kutabuha agaciro.

Ubu nibwo butumwa bashyizwemo hanze n’ubuyobozi bw’Akarere

Kugeza ubu nta muntu uragaragaraho ubwandu bwa Coronavirus mu Karere ka Nyanza, n’abagera kuri 30 bari basanzwe bakorera Hadj Enterprise bagakekwaho ubwandu, kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Kamena baraye batashye nyuma yo gusanga nta bwandu bafite.

Leave A Reply

Your email address will not be published.