KAMONYI: Batatu bakurikiranyweho kwicira umugabo mu kabari bamuteye icyuma mu gituza

11,257

Abantu batatu harimo na nyir’Akabare bo mu Karere ka Kamonyi bari mu maboko ya RIB nyuma yo kwica umuntu bakoresheje icyuma

Abantu batatu barimo umugabo ui, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi,umukobwa wakoragamo nyiri akabari ndetse n’umuzamu batawe muri yombi. Barakekwaho kwica umugabo waje kuhanywera baka mutera icyuma mu gituza.

Byabaye mu rukerera kuri uyu wa kane taliki ya 19 Wururwe 2020 mu kagari ka Ruyenzi, Umugabo utatangarijwe imyirondoro ye yaraye atewe icyuma mu gatuza arapfa. Bamwe mu babonye uko byagenze, babwiye igihe.com dukesha ino nkuru ko uwo mugabo yanyoye inzoga, amaze kunywa ashaka gusohoka atishyuye, maze havuka intonganya hagati ya nyir’akabare ndetse n’umukobwa w’umuseriveri bashaka ko yishyura, uwo mugabo yashatse gukomeza kugenda atishyuye, maze umuzamu aramukurikira amusanga ku irembo amutera icyuma mu gatuza nyuma yo gushyamirana.

Kugeza ubu, RIB yahise ita muri yombi nyir’akabari, umuseriveri n’umuzamu.

Comments are closed.