Rwanda: FERWAFA yavuze ko nta mafaranga yahawe yo gufasha amakipe, bategereze icyo FIFA izagena.

8,737
Kwibuka30

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), riravuga ko nta mafaranga ryigeze rihabwa na FIFA yo gufasha amakipe kubera icyorezo cya Covid-19.

Muri iyi minsi isi yugarijwe nicyi cyorezo cya Covid-19, aho ndetse inzego nyinshi zitandukanye zikomeje guhura n’ikibazo cy’ubukungu, ndetse by’umwihariko n’urwego rwa siporo ruri mu byagezweho bikabije.

Mu minsi ishize, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi riheruka gutangaza ko mu bintubyihutirwa rigomba gukora muri iyi minsi, ari uguhangana n’ikibazo cy’ubukungu cyugarije umupira w’amaguru, aho babona ko kugeza ubu FIFA ihagaze neza nk’uko byatangajwe na Perezida wayo Gianni Infantino, mu butumwa bw’amashusho yageneye amashyirahamwe abarizwa muri FIFA ariho na FERWAFA ibarizwa.

Kwibuka30

Yagize ati “Akazi twakoze mu myaka ine ishize katumye kuri ubu muri FIFA duhagaze neza mu bijyanye n’ubukungu, gusa amafaranga dufite si aya FIFA ni ay’umupira w’amaguru bityo niba uyakeneye ni ngombwa ko dutekereza icyo gukora ni inshingano zacu bikaba n’akazi kacu ka buri munsi.”

Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, batangaza ko aya mafaranga atari ayo guha amakipe mu guhangana n’iki cyorezo cya Covid-19, nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis.

Amafaranga FIFA igomba gutanga ni amafaranga n’ubundi asanzwe agenerwa amashyirahamwe y’umupira w’amaguru, icyabayeho kidasanzwe ni uko ubu azaza mbere mu gihe ubusanzwe yajyaga atangwa mu mpera z’umwaka”

Umunyabanga wa Ferwafa kandi yakomeje avuga ko ibijyanye no gufasha amakipe bidahari kuko ayo mafaranga ubusanzwe adahari yo kubikora ngo amakipe afashwe. Ahubwo bategereza inkunga FIFA yazagenera yo guhangana n’iki cyorezo, ibi bikaba biherukwa no gukomozwaho na Perezida wa FIFA, avugwa ko hari gusuzumwa uburyo amashyirahamwe yazafashwa kubera iki cyorezo cyazahaje ubukungu bwi isi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.